Umuhanzi
akaba n’umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omondi, yagaragaje ko yifatanyije
n’umubyeyi wabuze abana bane muri batanu yabyaye icyarimwe, nyuma y’uko inkuru
y’uyu muryango ikomeje gukora ku mitima ya benshi.
Uyu mubyeyi
wo mu gace ka Juja, mu Ntara ya Kiambu, yari amaze iminsi mike abyaye abana
batanu icyarimwe, ariko ibyishimo by’umuryango bihinduka agahinda nyuma y’uko
abana bane bapfuye, hasigara umwe ukomeje kwitabwaho n’abaganga.
Amakuru
avuga ko uyu mubyeyi yari yabyaye abana bane b’abakobwa n’umuhungu umwe, ibintu
byari byateje ibyishimo bikomeye mu muryango no mu baturanyi.
Abo bana
bavukiye ku bitaro bya Thika Level Five Hospital, ariko kubera ko bari bato cyane
kandi baravutse batagejej igihe ,
byabaye ngombwa ko bajyanwa mu bitaro bifite ubushobozi bwihariye bwo kuvura
abana bavutse muri icyo gihe.
Bagejejwe ku
bitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH), aho abaganga batangiye kubitaho mu
buryo bwihariye.
Icyakora,
ubuzima bwabo bwakomeje kuba bubi. Abana bane bapfuye mu gihe gito, mu gihe
umwana umwe w’umuhungu ari we wakomeje kubaho, abaganga bakomeza kumwitaho.
Amakuru
y’ibitaro yagaragaje ko kuba abana bari bavutse ku gihe gito cyo gutwita
byagize uruhare mu bibazo by’ubuzima bahuye na byo, cyane cyane ibijyanye
n’imikorere y’ibihaha.
Eric Omondi,
usanzwe azwiho ibikorwa byo gufasha abantu bafite ibibazo bitandukanye, yamenye
iby’uyu muryango maze ahitamo kuwugeraho no kuwufasha.
Yavuganye
n’abagize umuryango w’uyu mubyeyi ndetse anagaragaza ko atewe agahinda no kuba
umuryango wari umaze kubona ibyishimo byo kwakira abana batanu, ariko ukaza
kubura bane.
Omondi kandi
yasabye ko uyu muryango uhabwa ubufasha bukenewe, haba mu bijyanye n’ubuvuzi,
imihango yo gusezera ku bana bapfuye ndetse n’ibindi bibazo ushobora guhura na
byo muri ibi bihe.
Nyuma
y’urupfu rw’abana bane, bamwe mu bagize umuryango bagaragaje impungenge ku
buryo abo bana bimuwe ku bitaro bya Thika bajyanwa i Nairobi.
Bifuza ko
ibisobanuro birambuye byatangwa ku byabaye mu gihe cyo kubimura no mu masaha
yakurikiyeho.
Icyakora,
kugeza ubu nta cyemezo cya nyuma cyashyizwe ahagaragara kivuga ko hari ikosa
ryakozwe mu buryo abana bimuwemo cyangwa mu buvuzi bahawe.
Usibye
agahinda ko kubura abana bane icyarimwe, uyu mubyeyi na we yari akeneye
kwitabwaho nyuma yo kubyara.
Amakuru
avuga ko yari afite ibibazo by’ubuzima birimo ububabare ndetse n’ikibazo ku
kuguru, ibintu byatumye ubuzima bwe burushaho kuba ingorabahizi.
Ku ruhande
rw’abaganga, umwana umwe wasigaye yakomeje guhabwa ubuvuzi bwihariye kubera ko
na we yavutse imburagihe.
Ibyabaye
kuri uyu muryango byongeye gutuma hibandwa ku bibazo abana bavuka imburagihe
bahura na byo.
Abana bavuka
mbere y’uko ibice by’umubiri wabo bikura neza bashobora gukenera imashini
n’ubundi buvuzi bwihariye kugira ngo babashe kubaho.
Ibi bituma
ibitaro bifite ibikoresho bihagije n’abaganga b’inzobere bigira uruhare
rukomeye mu kubungabunga ubuzima bw’abo bana.
Kubyara
abana batanu icyarimwe byari byatangiye nk’amakuru y’ibyishimo kuri Mercy
Kanini n’umuryango we.
Ariko mu
minsi mike gusa, ibyishimo byahindutse agahinda gakomeye nyuma yo kubura abana
bane.
Kuri ubu,
umuryango ukomeje kwihanganira iki gihombo, mu gihe umwana umwe w’umuhungu
akomeje guhabwa ubuvuzi.
Eric Omondi
na we yakomeje kugaragaza ko yiteguye gufasha uyu muryango no gukangurira
abandi kugira uruhare mu kuwufasha muri ibi bihe bikomeye.
Like This Post? Related Posts