Minisitiri
ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yagize icyo avuga ku
byabaye mu myigaragambyo yateguwe n’Ihuriro ry’Amashyaka n’Imitwe ya Politiki
rizwi nka Coalition Article 64 (C64), yabaye ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri
2026.
Iyi
myigaragambyo yabereye mu mijyi itandukanye ya RDC, ikaba yari igamije
kwamagana umushinga uwo ari wo wose wo guhindura Itegeko Nshinga ry’igihugu.
Mu kiganiro
n’itangazamakuru cyahuje inzego za Leta n’abanyamakuru, Patrick Muyaya
yagarutse ku bibazo byagaragaye mbere ndetse no mu gihe cy’imyigaragambyo,
by’umwihariko ku butumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Muyaya
yavuze ko hari inyandiko z’impimbano zakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga,
zirimo ubutumwa bwasabaga ababyeyi kutohereza abana babo ku mashuri mu gihe
cy’imyigaragambyo.
Yagize ati: “Mwese
mwabonye izi nyandiko z’impimbano zakwirakwiye ejo, zivuga ko abana batagombaga
kujya ku ishuri.”
Minisitiri
Muyaya yavuze ko ubwo butumwa bwari bugamije gutera ubwoba ababyeyi no kubatera
impungenge ku mutekano w’abana babo.
Yagize ati
ubwo butumwa bwari bugamije “kubiba ubwoba mu mitwe y’ababyeyi.”
Mu ijambo
rye, Patrick Muyaya yanenze uburyo bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi
bakoresha mu bikorwa bya politiki, avuga ko hari abagerageza gukoresha uburyo
yagereranyije n’ubwo ashinja u Rwanda na M23.
Ati: “Ntekereza
ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batagomba kwigana uburyo bwa se n’umwana, ari
bo Rwanda na M23, bazwiho gukoresha amayeri yo kuyobya abantu no gukwirakwiza
ibinyoma.”
Aya magambo
ya Muyaya yayatangaje mu gihe imyigaragambyo ya C64 yakurikiranywe mu buryo
butandukanye mu mijyi itandukanye ya RDC.
Ihuriro C64
ryari ryateguye imyigaragambyo mu rwego rwo kwamagana igitekerezo icyo ari cyo
cyose cyo guhindura Itegeko Nshinga, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi
bakomeje kugaragaza impungenge ku bijyanye n’icyerekezo cya politiki y’igihugu.
I Kinshasa,
umurwa mukuru wa RDC, abayoboke b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bateraniye
ahantu hatandukanye, harimo ahazwi nka Échangeur de Limete ndetse na
Bandalungwa.
Mu yindi
mijyi, harimo Matadi, Lubumbashi, Kananga na Kisangani, ibikorwa byo guterana
byabujijwe cyangwa bitandukanywa n’inzego z’umutekano.
Muri
Kananga, polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abari
bateranye, ndetse bamwe muri bo barafatwa.
Mu murwa
mukuru Kinshasa na ho habaye imvururu hagati y’abitabiriye imyigaragambyo
n’abantu bavugwaga ko bari abo mu mutwe wa Force du Progrès, ufitanye isano
n’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo
muri RDC.
Polisi
yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo gutandukanya impande zari ziri
guhangana no gukumira ko imvururu zikomeza.
Ibi byabaye
nyuma y’uko imyigaragambyo ya C64 yari imaze guteza impaka zikomeye mu gihugu,
cyane cyane ku bijyanye n’uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo no ku buryo
inzego z’umutekano zayitwayemo.
Ku bijyanye
n’uko imyigaragambyo yagenze, Patrick Muyaya yatangaje ko inzego zibishinzwe
zizakora raporo isobanura ibyabaye.
Umuvugizi wa
Guverinoma kandi yashimye ibyo yise “ubunyamwuga bwa Polisi”, avuga ko inzego
z’umutekano zagize uruhare mu guhangana n’ibyo yagaragaje nk’ubushotoranyi
bwabaye mu gihe cy’imyigaragambyo.
Raporo
iteganyijwe ni yo ishobora gutanga ibisobanuro birambuye ku byabaye, ku mubare
w’abafashwe ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano byagaragaye mu mijyi
itandukanye.
Mu gusoza,
Patrick Muyaya yahamagariye abayobozi n’abagize amashyaka atavuga rumwe
n’ubutegetsi kwitabira inzira y’ibiganiro by’igihugu yatangijwe na Perezida
Félix Tshisekedi.
Muyaya
yavuze ko kuba mu gihugu hari demokarasi bitanga uburenganzira bwo kunenga no
kurwanya ibikorwa bya Leta, ariko ko ibyo bitagomba kuvamo amacakubiri
abangamira igihugu.
Yagize ati: “Demokarasi
iduha uburenganzira bwo kutavuga rumwe, ariko igihugu kitubuza kwicamo ibice.”
Ibi
biganiro, nk’uko Muyaya yabivuze, bishobora kuba inzira yo gushakira umuti
impaka za politiki zikomeje kugaragara muri RDC, cyane cyane ku bijyanye
n’Itegeko Nshinga, imiyoborere y’igihugu ndetse n’uruhare rw’amashyaka atavuga
rumwe n’ubutegetsi.
Ku rundi
ruhande, imyigaragambyo ya C64 n’ibyayikurikiye byongeye kuzamura impaka ku
miterere y’umwuka wa politiki muri RDC, mu gihe impande zitandukanye zikomeje
kugira ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga
ndetse n’icyerekezo cya politiki y’igihugu.
Like This Post? Related Posts