• Amakuru / MU-RWANDA

 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Perezida wa Bénin, Romuald Wadagni, basabye intumwa z’ibihugu byombi gukomeza gushimangira ubufatanye busanzweho no guteza imbere izindi nzego nshya z’imikoranire, hagamijwe guhindura ibyo ibihugu byombi bihuriyeho ibikorwa bifatika.

Ibi byatangajwe nyuma y’ibiganiro bya tête-à-tête Perezida Kagame na Perezida Wadagni bagiranye muri Urugwiro Village, mu ntangiriro z’uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida wa Bénin ari kugirira mu Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi, intumwa zari zibaherekeje zahawe inshingano yo gukomeza ibiganiro no gushaka uburyo ubufatanye busanzweho bwanozwa, ndetse hakongerwamo n’izindi gahunda nshya zishobora kugirira akamaro ibihugu byombi.

Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye ko hakenewe ko ibyo u Rwanda na Bénin bihuriyeho bitarangirira mu biganiro gusa, ahubwo bigahinduka ibikorwa bifatika n’ibisubizo bigaragara.

Intumwa z’ibihugu byombi zasabwe gukorana bya hafi mu gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho, no gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ibi bije mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje gushaka uburyo bwo kongera ubufatanye hagati yabyo, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari ndetse no gukoresha amahirwe ari ku mugabane.

Mu nshingano zatanzwe harimo gukomeza guteza imbere ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Bénin.

Intumwa zombi zizakomeza kureba aho imikoranire isanzwe igeze, kumenya ibikenewe kongerwamo imbaraga no gushyiraho uburyo bwatuma gahunda zombi zishyirwa mu bikorwa neza.

Muri iki gikorwa, ibihugu byombi bishobora kwibanda ku nzego z’inyungu bihuriyeho, zirimo ubukungu, ishoramari, ubucuruzi, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi, ubukerarugendo n’izindi nzego z’iterambere.

Uretse gukomeza ubufatanye busanzwe, Perezida Kagame na Perezida Wadagni basabye intumwa zabo gushaka no guteza imbere ibice bishya by’imikoranire.

Ibi bigamije ko umubano w’ibihugu byombi ukomeza kwaguka, ukarenga ku nzego zisanzweho, hakaboneka indi mishinga n’ibikorwa bihuriweho.

Ibyo bishobora gutanga amahirwe mashya ku nzego za Leta, abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bo mu bihugu byombi.

Nyuma y’ibiganiro n’izindi gahunda, Perezida Paul Kagame yakiriyeku meza  Perezida Romuald Wadagni mu ifunguro rya saa sita

Iri funguro ryabaye umwanya wo gukomeza ubusabane hagati y’abakuru b’ibihugu byombi no gushimangira umubano w’u Rwanda na Bénin.

Kwakira umushyitsi mu ifunguro ry’akazi ni imwe mu gahunda zikorwa mu ruzinduko rw’abakuru b’ibihugu, aho usibye ibiganiro bya dipolomasi, habaho n’umwanya wo gukomeza ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Bénin bunagaragara mu murongo mugari wo gushimangira imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika.

Mu gihe umugabane ukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu, ishoramari, ikoranabuhanga n’iterambere ry’ubukungu, imikoranire nk’iyi ishobora gufasha ibihugu kubona amahirwe mashya no gusangira ubunararibonye.

Ku Rwanda na Bénin, gushyira imbere ibikorwa bifatika bishobora gufasha ubufatanye bw’ibihugu byombi kugira umusaruro ugera ku nzego zitandukanye, cyane cyane abaturage n’abikorera.

Biteganyijwe ko Perezida wa Bénin muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Rwanda azasubira bikorwa  byinshi by’iterambere  mu bice bitandukanye by’u Rwanda  ndetse anasure Urwibutso rwa Jenosie yakorewe Abatutsi muri 1994 rwa Kigali ruri  ku gisozi

U Rwanda na Bénin bifitanye umubano wa kuva ku wa 21 Werurwe 1985. Ni bwo ibihugu byombi byashyizeho ku mugaragaro umubano wa dipolomasi

Ibihugu byombi bihurira mu mishinga itandukanye yo guteza imbere Ubwikorezi bwo mu kirere, Ubucuruzi n’ishoramari,Umutekano mu bya Girisikare na Polisi,Serivise za Leta ,Ubuhinzi ,Ubuzima .Ikoranabuhanga nindi myishi cyane 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments