• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida wa Repubulika ya Bénin, Romuald Wadagni, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yamenye amateka ya Jenoside n’urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka.

Perezida Wadagni yageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rw’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Mu ruzinduko rwe ku Rwibutso, Perezida Wadagni yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, anashyira indabo ku mva zishyinguyemo Imibiri y’Abatutsi ibihumbi 250  bazize ayo mahano

Perezida Wadagni yanatemberejwe mu byumba by’imurikabikorwa bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

asobanurira ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yakozwe mu gihe cy’iminsi 100, ndetse n’ingaruka yasigiye igihugu n’abanyarwanda.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rufasha abarusura gusobanukirwa amateka ya Jenoside, kwibuka abazize Jenoside no gusigasira ubutumwa bw’uko amahano nk’ayo atagomba kongera kubaho.

Mu bindi Perezida Wadagni yamenye harimo urugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside, aho igihugu cyashyize imbaraga mu kongera kubanisha Abanyarwanda, kubaka inzego, guteza imbere ubukungu no gusigasira ubumwe n’amahoro.

Urwo rugendo rwo kwiyubaka ni rumwe mu ngingo zikunze kugarukwaho mu gusobanura uko u Rwanda rwavuye mu ngaruka zikomeye za Jenoside rukerekeza ku iterambere.

Perezida Wadagni yabonye kandi uburyo kwibuka abazize Jenoside byahujwe no kwigisha ibisekuruza bizaza amateka no kubakangurira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa by’urwango.

Gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ni imwe mu gahunda z’ingenzi zikorwa n’abashyitsi b’u Rwanda bafite urwego rwo hejuru.

Kuri Perezida Wadagni, uru rugendo rwabaye mu gihe ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gukomeza umubano n’ubufatanye hagati ya Bénin n’u Rwanda.

Mbere yo gusura Urwibutso, Perezida Wadagni yari yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame muri Urugwiro Village. Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku buryo bwo gukomeza ubufatanye busanzweho no guteza imbere izindi nzego nshya z’imikoranire.

Nyuma y’ibiganiro byabo, basabye intumwa z’ibihugu byombi gushyira imbaraga mu guhindura ibyo bumvikanyeho ibikorwa bifatika kandi bigirira akamaro ibihugu byombi.

Kuri Perezida Wadagni, gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byamuhaye umwanya wo gusobanukirwa neza amateka y’u Rwanda, anabona urugendo igihugu cyanyuzemo mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

Uruzinduko rwe kandi rukomeje kugaragaza umubano hagati y’u Rwanda na Bénin, mu gihe ibihugu byombi bishaka kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments