Umusore w’imyaka 22 wari utuye mu Mudugudu wa Kivusha, Akagari ka Nkanga, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abantu batamenyekanye.
Uyu musore yasanzwe mu gitondo cyo
ku wa Kabiri tariki ya 2 ari ku nzira, aho bikekwa ko yakubitiwe n’abantu
bamushinjaga ubujura.
Amakuru avuga ko yakubiswe
bikomeye kugeza ubwo ahise apfira aho yakubitiwe.
Urupfu rwe rwateje impungenge mu
baturage, mu gihe hakomeje gushakishwa amakuru arambuye ku cyabaye n’ababa
bagize uruhare muri iki gikorwa.
Kugeza ubu, biracyari ngombwa ko iperereza rigaragaza neza
icyateye urupfu rwe n’abamukubise.
Umuvugizi wa Polisi mu
Ntara y’Iburasirazuba SSP Hamdun Twizeyimana yemeje iby’uru rupfu anavuga umwe
mubakekwa yafashwe hakaba hagishakishwa abanda babigizemo uruhare.
Ibindi birebe muri iyi Video