• Amakuru / MU-RWANDA


Umusore w’imyaka 22 wari utuye mu Mudugudu wa Kivusha, Akagari ka Nkanga, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abantu batamenyekanye.

Uyu musore yasanzwe mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 2 ari ku nzira, aho bikekwa ko yakubitiwe n’abantu bamushinjaga ubujura.

Amakuru avuga ko yakubiswe bikomeye kugeza ubwo ahise apfira aho yakubitiwe.

Urupfu rwe rwateje impungenge mu baturage, mu gihe hakomeje gushakishwa amakuru arambuye ku cyabaye n’ababa bagize uruhare muri iki gikorwa.

Kugeza ubu, biracyari ngombwa ko iperereza rigaragaza neza icyateye urupfu rwe n’abamukubise.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SSP Hamdun Twizeyimana yemeje iby’uru rupfu anavuga umwe mubakekwa yafashwe hakaba hagishakishwa abanda babigizemo uruhare.

Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments