Itsinda
ry’abasirikare bakuru n’abarimu bo muri Namibia Command and Staff College,
riyobowe n’Umuyobozi w’iki kigo, Brig Gen Erastus Benhard Nathinge, kuri uyu wa
19 Nzeri 2026 ryagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen
MK Mubarakh, ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.
Iri tsinda
ryari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kwiga no gusangira ubumenyi ku
bijyanye n’imiyoborere, umutekano ndetse n’ubunararibonye bw’u Rwanda mu
iterambere n’iyubakwa ry’igihugu.
Muri ibi
biganiro, Brig Gen Nathinge yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’abandi bayobozi
ndetse n’abatanga ibiganiro bagiranye umwanya wo gusangiza iri tsinda amakuru n’ubumenyi
mu gihe ryari mu Rwanda.
Yavuze ko
ibiganiro bitandukanye bahawe n’abatanze ibiganiro mu nzego zitandukanye
byabafashije gusobanukirwa neza urugendo rw’u Rwanda n’impinduka igihugu
cyagezeho.
Brig Gen
Nathinge kandi yashimye uruhare rw’imiyoborere ifite icyerekezo mu iterambere
ry’u Rwanda, avuga ko iri tsinda ryabonye uko imiyoborere ishingiye ku
cyerekezo yagize uruhare mu guhindura igihugu no kugiteza imbere.
Yagaragaje
ko ibyo babonye ndetse n’ubumenyi bakuye mu Rwanda ari ingenzi kandi
bizabafasha mu kazi kabo, cyane cyane mu bijyanye n’imiyoborere n’imyigishirize
y’abasirikare bakuru.
Uru
ruzinduko rw’iri tsinda rwasojwe kuri uyu wa 19 Nzeri 2026, nyuma y’iminsi
bamaze mu Rwanda basura ndetse bagirana ibiganiro n’inzego zitandukanye.
Uruzinduko
rw’Abasirikare bakuru n’abarimu bo muri Namibia Command and Staff College
rufatwa nk’umwanya wo gukomeza gusangira ubunararibonye hagati y’u Rwanda na
Namibia, cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa ya gisirikare, imiyoborere ndetse
no guteza imbere ubumenyi bw’abayobozi b’ingabo.