Umushoramari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice Ngoga, yamaze kwishyura Amadolari ya Amerika 600,000 yari akurikiranyweho mu rubanza rwaturutse kuri sheki zitazigamiwe, nyuma yo kugirana amasezerano y’ubwumvikane n’Ubushinjacyaha.
Shema Fabrice yemeye ibyaha bibiri akurikiranyweho, birimo gutanga sheki itazigamiwe no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ubushinjacyaha bwamwemereye ko buzamusabira igihano cy’amezi atandatu asubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya masezerano yakozwe hashingiwe ku ngingo ya 26 y’Itegeko Nº027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imanza z’inshinjabyaha, ndetse n’amabwiriza y’Umushinjacyaha Mukuru Nº6/2022 yo ku wa 19 Nyakanga 2022 yerekeye ikoreshwa ry’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.
Ikibazo cyaturutse ku masezerano y’ubucuruzi hagati ya ABZL International General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ihagarariwe na Jesse Harry Ndambala, na Africa Medical Supplier ihagarariwe na Shema Fabrice Ngoga. Aya masezerano yerekeranye no kugura ibikoresho by’ubuvuzi yashyizweho umukono ku wa 23 Mutarama 2024, afite agaciro ka miliyoni zirenga imwe y’Amayero.
Ku wa 03 Ukwakira 2025, ABZL International General Trading LLC, ibinyujije ku munyamategeko wayo Me Gahizi Safari, yareze Africa Medical Supplier na Shema Fabrice Ngoga ibashinja kuba barabahaye sheki ebyiri zitazigamiwe ndetse no kwihesha umutungo wabo hakoreshejwe uburiganya.
Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma y’uko Shema akomeje gusezeranya ko azishyura, yaje gutanga sheki ebyiri muri banki ya I&M, imwe iriho Amadolari 400,000 indi iriho Amadolari 200,000. Abamureze bavuze ko izo sheki zatanzwe mu gihe konti itariho amafaranga ahagije yo kuzishyura.
Mu ntangiriro z’iperereza, Shema Fabrice ntiyemeraga ibyaha yari akurikiranyweho. Ariko mu masezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha, yemeye ko igihe yatangaga izo sheki nta mafaranga ahagije yari kuri konti yari yazanditseho.
Shema yasobanuye ko yari yiteguye gushyiraho amafaranga akoresheje konti yari afite mu zindi banki, ariko izo sheki zateshejwe agaciro na banki mbere y’uko igihe cyo kuzitwara muri banki kiragera. Kugeza ubu, amafaranga yose yari akurikiranweho yamaze kwishyurwa, bityo ikibazo cy’ubwishyu hagati ye na ABZL International General Trading LLC kikaba cyarakemutse.
Mu masezerano bagiranye, Ubushinjacyaha bwemeye ko mu gihe bwohereza urubanza mu Rukiko buzaregera Shema Fabrice ku byaha bibiri ari byo gutanga sheki itazigamiwe no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ubushinjacyaha kandi bwemeye kuzamusabira igihano cy’amezi atandatu asubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, hamwe n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw. Icyakora, iki ni igihano Ubushinjacyaha bwemeye gusabira Urukiko, si igihano cyamaze gutangwa n’Urukiko.
ABZL International General Trading LLC ntiyitabiriye isinywa ry’aya masezerano kuko ikibazo cyayo cy’ubwishyu cyari cyamaze gukemuka. Impande zombi zumvikanye ko aya masezerano areba gusa ikurikiranacyaha n’ibyaha byavuzwe muri yo, kandi ko atakuraho uburenganzira bw’abandi bantu cyangwa inzego bashobora gutanga ibirego mu manza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo cyangwa iz’ubutegetsi.
Nanone, aya masezerano agomba kwemezwa n’Urukiko. Mu gihe Urukiko rutayemeje, nta gaciro azagira kandi ikurikiranacyaha rigakomeza nk’aho atigeze abaho. Amasezerano yashyizweho umukono ku wa 21 Nzeri 2026 na Shema Fabrice Ngoga, abunganizi be barimo Me Rutagengwa Jean Damascène, Me Sangano Yves na Me Niyomugabo Christophe, ndetse n’Umushinjacyaha Tuyisenge Vestine.
Shema Fabrice ategerejwe mu Rukiko kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026. Iyi ntambwe ikurikiye amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha, ndetse n’uko abunganizi be bari bamenyesheje Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko batiteguye kuburana ku bujurire bujyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu gihe ayo masezerano yari atarashyikirizwa Urukiko.
Like This Post? Related Posts