• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Bugesera humvikanye inkuru y’ubukwe bwapfuye ku munsi bwari bubereho, nyuma y’uko umuryango w’umukobwa wari warangije imyiteguro yose, ariko umusore wari utegerejwe ntabashe kuboneka.

Amakuru avuga ko umuryango w’umukobwa wari umaze gutegura ibijyanye n’ubukwe, ariko igihe cyo kwakira umusore kigeze, abari bamutegereje bakamubura ndetse ntihamenyekane aho aherereye.

Kubera ko ubukwe butabaye, umukobwa bivugwa ko yahisemo kwihisha, atinya guhangana n’abari batashye ubukwe no kubasobanurira ibyabaye.

Iby’uyu musore wabuze ku munsi w’ubukwe bikomeje kuvugisha benshi, mu gihe hakomeje gushakishwa ibisobanuro ku cyatumye atagera ahari hateganyijwe kubera ubukwe.

Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments