• Amakuru / MU-RWANDA


Minisiteri y'Ibikorwa Remezo (MININFRA) yigishije abaturage bo mu Karere ka Rusizi, by'umwihariko abacururiza mu Isoko rya Kamembe, uko bakwirinda inkongi y'umuriro n'uko bakwitwara igihe ibaye.

Ibi byakozwe ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, mu gikorwa cyari kigamije kongerera abaturage ubumenyi ku gukumira inkongi no kumenya uburyo bwo kuzimya umuriro utaraba mwinshi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Col. Claudien Bizimungu, yibukije abaturage bo mu Karere ka Rusizi ko bagomba kugira uruhare rugaragara mu gukumira inkongi z'umuriro aho bakorera n'aho batuye.

Yabasabye kujya bashyira ibikoresho bizimya umuriro hafi y'aho bakorera kugira ngo mu gihe inkongi ibaye babashe kuyihashya hakiri kare, batarindiriye ko ikwira.

Yashimangiye ko kwirinda inkongi bisaba ubufatanye n'ubwitabire bwa buri wese, cyane cyane mu masoko n'ahandi hakorerwa ibikorwa by'ubucuruzi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments