• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage bo mu Mudugudu wa Karambo, ahazwi nko ku Bademobe, mu Kagari ka Mukuyu, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, baravuga ko kubura umuhanda ubageraho bikomeje kubadindiza mu iterambere no kubagora mu ngendo za buri munsi.

Aba baturage bavuga ko kutagira umuhanda ubegereye bibagiraho ingaruka zitandukanye, zirimo kugorwa no kugeza umusaruro wabo ku masoko, gutwara ibikoresho ndetse no gukora ingendo zisanzwe.

Bagaragaza ko umuhanda wari watangiye kubegerezwa ariko ukaza kudakomeza, bityo bagasaba ubuyobozi ko wakongerwa mu mihanda itunganywa kugira ngo na bo babone uburyo bworoshye bwo kugera aho bakeneye.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa, bakareba uburyo aba baturage bafashwa kubona igisubizo ku kibazo cy'umuhanda bamaze igihe bagaragaza.

Aba baturage bizeye ko ubuyobozi buzabafasha kubona umuhanda, kuko bawufata nk'imwe mu nkingi z'ingenzi zatuma ibikorwa byabo byihuta kandi bakarushaho kwiteza imbere.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments