• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yafashe umwe mu bagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nshimiryayo Oswald, wishwe nyuma yo gukubitwa umuhini w’isuka mu mutwe.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Mpanda, Akagari ka Mpanda, Umurenge wa Kibeho.

Amakuru avuga ko abo bagabo bari bageze mu kabari ka Nshimiryayo basaba ikigage, ariko bakabwirwa ko cyashize. Nyuma binjiye muri comptoir bashaka gufata inzoga ku ngufu, havuka imirwano hagati yabo na nyiri akabari.

Mu gihe cyo kugundagurana, umwe muri abo bagabo yakubise Nshimiryayo umuhini w’isuka mu mutwe. Yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabilizi, mu Murenge wa Rusenge, ariko aza gupfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri uru rugomo yafashwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho, mu gihe abandi babiri bagishakishwa.

Yavuze ko ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko ibyaha byakozwe n’uruhare rwa buri wese.

Polisi yasabye abaturage kwirinda urugomo n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, inabasaba gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments