Mu gitondo cyo ku wa 28 Nzeri 2026, abaturage bo mu Mudugudu wa Tabarari, Akagari ka Mugorore, Umurenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, batunguwe no gusanga imirambo y’abantu babiri mu gashyamba kari hafi y’urusengero rwa ADEPR.
Abaturage bavuga ko aba bantu bishwe urw’agashinyaguro, aho bombi
bari bafite ibikomere bikomeye ku mutwe no mu gikanu.
Amakuru
y’ibanze avuga ko umwe mu bapfuye ari umugore, bikekwa ko yishwe n’umugabo we,
ndetse n’undi mugabo bivugwa ko wari
ufitanye umubano w’ibanga n’uwo
mugore.
Abakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi,
mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane neza
icyabaye n’ababigizemo uruhare.
Ibindi birebe muri iyi Video