Abageze mu
zabukuru bo mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026, bizihije
Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru, mu birori byaranzwe n’umuziki, imbyino,
ibiganiro no gusangira ibihe by’ibyishimo.
Abitabiriye
ibi birori bagaragaje ko uko umuntu agenda akura, kugumana umubano n’abandi no
gukomeza gusabana birushaho kugira akamaro mu buzima, kuko bifasha abageze mu
zabukuru kwirinda irungu no gukomeza kugira uruhare mu buzima bw’umuryango
n’umuryango mugari.
Umunsi
Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru wizihizwa ku isi hose buri mwaka ku itariki
ya 1 Ukwakira, hagamijwe kumenya uruhare abageze mu zabukuru bagira mu muryango
no gukangurira abantu kwita ku bibazo birebana n’imibereho n’imibereho myiza
yabo.
Ibirori
byabereye i Kigali muri Serena Hotel byateguwe
na Grandma Club CBC, bihuriza hamwe ahanini abagore bageze mu zabukuru ndetse
n’abagabo bake, baturutse mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.
Muri bo harimo
abahoze mu mirimo itandukanye, abacuruzi ndetse n’abahoze bakora mu nzego za
leta ni zindi nyinshi zitandukanye .
Usibye
umuziki n’imbyino byari bigize gahunda y’umunsi, abitabiriye banagize umwanya
wo kuganira ku buzima bwabo, gusangira ubunararibonye no gutekereza ku bituma
umuntu akomeza kugira ubuzima bufite intego n’ibyishimo n’iyo ageze mu
zabukuru.
Habaye kandi
ibiganiro byahuje bamwe mu bitabiriye, aho bagarutse ku rugendo rw’ubuzima
banyuzemo ndetse n’akamaro ko gukomeza kugirana umubano n’abandi.
Agnes
Nyagahinga, ufite imyaka 92 yatangarije ikinyamakuru Newtimes ko kimwe mu byamushimishije cyane kuri uwo
munsi ari ukubona abantu amaze igihe kinini atabonana na bo.
Yagize ati:
“Ibidushimisha kuri uyu munsi ni amahirwe yo guhura.”
Nyagahinga yavuze
ko iki gikorwa cyamuhaye amahirwe yo kongera guhura n’abantu bari basanzwe
baziranye kuva bakiri bato.
Kuri we,
guhura kwabo byatumye umunsi usanzwe uhinduka umwanya wo kwibuka umubano wabo
wo hambere, gusangira inkuru no kongera kubaka ibihe bishya.
Yagaragaje
ko bene ibi bikorwa bifite akamaro kanini kuko hari abageze mu zabukuru bamara
igihe kinini bari mu ngo zabo.
Bamwe baba
batagishoboye kugenda cyangwa gusohoka kenshi kubera uburwayi, mu gihe abandi
bashobora kugenda bigaragara ko batakigaragara cyane mu bikorwa by’imibereho
rusange bari basanzwe bitabira.
Nyagahinga
yavuze ko iyo abageze mu zabukuru bahuye, babona umwanya wo gusangira ibihe
byoroheje kandi bishimishije, bikabafasha kongera kugira akanyamuneza.
Ati: “Iyo
duhuye, dusangira ibihe by’ibyishimo. Kuba uri kumwe n’abandi biragufasha,
ugasubirana akanyamuneza, ukabona ibyishimo kandi ukagira ibihe byiza.”
Kuri we,
akamaro k’ibi bikorwa ntikagarukira ku myidagaduro gusa. Bituma abageze mu
zabukuru babona umwanya wo kuva mu ngo zabo, guhura n’abantu baziranye,
kuganira ku byo banyuzemo no kwishimira ubuzima bari kumwe.
Umuhanzi
Mariya Yohana, ufite imyaka 83, na we witabiriye ibi birori, yavuze ko abageze
mu zabukuru badakwiye gufatwa nk’abantu bakeneye kwitabwaho gusa, ahubwo ko ari
abantu bafite ubumenyi n’ubunararibonye bukwiye kugera ku bakiri bato.
Yagize ati:
“Dufite ubwenge bwo gusangiza abakiri bato.”
Yohana
yavuze ko imyaka abageze mu zabukuru bamaze ku isi yabahaye amasomo menshi
y’ubuzima, bityo bakwiye guhabwa umwanya wo kuyasangiza abakiri bato.
Yongeyeho ko
guhura kwabo ari n’umwanya wo kungurana ibitekerezo hagati yabo ubwabo,
kuganira ku bibazo bibareba no kurushaho kwita ku buzima n’imibereho yabo.
Yohana kandi
yashimangiye ko gukomeza kugirana umubano n’imiryango ndetse n’abaturanyi
n’umuryango mugari ari ingenzi ku muntu ugeze mu zabukuru.
Umuyobozi
akaba n’uwashinze Grandma Club CBC, Eva Gara, yavuze ko gahunda z’uyu muryango
zishingiye ku gufasha abagore bageze mu zabukuru gukomeza kugira ubuzima burimo
ibikorwa bibafasha ku mubiri no mu mibanire.
Yasobanuye
ko mu ntangiriro club yari yibanze cyane ku gufasha abagore bageze mu zabukuru
gukomeza gukora imyitozo ngororamubiri.
Ariko uko
umubare w’abayitabira wagendaga wiyongera, abagize club bagiye kubona ko ibyo
bakeneye birenze imyitozo ngororamubiri.
Ni yo mpamvu
ibikorwa byayo byagiye byaguka, birimo imbyino, koga, Amatsinda yo gusoma
ibitabo ndetse n’ibiganiro ku buzima n’imicungire y’imari, n’ibindi bikorwa
bigamije gufasha abageze mu zabukuru gukomeza kugira ubuzima bufite ireme.
Gara yavuze
ko intego yabo ari ukugera ku bageze mu zabukuru benshi kurushaho, cyane cyane
ababa mu bwigunge cyangwa abamara igihe kinini mu ngo zabo bitewe n’imiterere
y’ubuzima bwabo.
Yagaragaje
kandi icyifuzo cyo kugeza ibikorwa bya Grandma Club CBC hanze ya Kigali, kugira
ngo n’abagore bageze mu zabukuru bo mu tundi duce tw’igihugu babone amahirwe yo
guhura, gukora ibikorwa bitandukanye no kubaka imibanire.
Aline
Umutoni, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Guteza Imbere Umuryango no Kurengera Umwana muri
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yavuze ko abageze mu
zabukuru bakwiye gufatwa nk’igice cy’ingenzi cy’imibereho n’umuco by’u Rwanda.
Yashimangiye
ko uruhare rwabo mu muryango nyarwanda rudashobora kugereranywa, cyane cyane mu
kubungabunga amateka, gusangiza abakiri bato indangagaciro z’umuco nyarwanda no
gutanga inama zishingiye ku bunararibonye bafite.
Ati:
“Umusanzu wanyu ntagereranywa. Mugira uruhare rukomeye mu kubungabunga amateka,
gushyira indangagaciro nyarwanda mu bakiri bato, gusangiza abandi ubwenge
n’inama, no kubaka umuryango w’uyu munsi n’uwo ejo.”
Umutoni
yavuze ko abageze mu zabukuru bafite byinshi bibuka ku mateka y’u Rwanda ndetse
n’ubumenyi bushobora gufasha abakiri bato gusobanukirwa aho igihugu cyavuye
n’uko cyageze aho kiri.
Umutoni
kandi yavuze ko Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ishyira
imbere ibiganiro bihuza ibisekuru, hagamijwe gutuma abakuze n’abakiri bato
babona umwanya wo kwigiranaho.
Ibi biganiro
bituma ubunararibonye n’ubumenyi bw’abageze mu zabukuru bigera ku bakiri bato,
mu gihe na bo bashobora gusangiza abakuru ibitekerezo n’ubumenyi bijyanye
n’ibihe by’iki gihe.
Ubu buryo
bufasha kandi gukomeza kubungabunga indangagaciro, umuco n’imyitwarire
by’ingenzi mu muryango nyarwanda, ku buryo bishobora gukomeza guhererekanywa
kuva ku gisekuru kimwe bijya ku kindi.
Ibirori
byabereye i Kigali byagaragaje ko kwita ku bageze mu zabukuru bitagomba
kugarukira ku kubafasha kubona ibyo bakeneye mu buzima bwa buri munsi gusa.
Gukomeza
kubaha umwanya wo guhura, kuganira, kubyina, kuririmba, gusangira ibitekerezo
no kugira uruhare mu bikorwa by’umuryango na byo ni ingenzi mu mibereho yabo.
Ku bageze mu
zabukuru bitabiriye ibi birori, uyu munsi wabaye umwanya wo kwishimira ubuzima
no kongera guhura n’inshuti za kera no
gukomeza kubaka umubano n’abandi.
Muri rusange, ubutumwa bwagarutsweho muri ibi birori ni uko imyaka y’ubukure idakwiye kuba intandaro yo kwigunga, ahubwo ko abageze mu zabukuru bakwiye gukomeza kugira umwanya wo gusabana, gutanga umusanzu wabo no gusangiza abakiri bato ubumenyi n’ubunararibonye bamaze imyaka myinshi bakusanya.
Like This Post? Related Posts