U Rwanda
rwitabiriye Inama Nyafurika y’Abagaba Bakuru b’Ingabo iri kubera i Kampala muri
Uganda, aho abayobozi bakuru mu nzego z’ingabo baturutse mu bihugu bitandukanye
bya Afurika bateraniye hamwe iKampala muri Uganda baganira ku bibazo
by’umutekano ku mugabane.
Iyi nama yatangiye
kuri uyu wa Mbere, ikaba ihuje abahagarariye ibihugu 18 bya Afurika. Mu
biganiro byayo, hibandwa ku bikorwa bya gisirikare bitandukanye, imirwano
n’ibindi bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye
by’umugabane.
Abitabiriye
iyi nama kandi baraganira ku buryo ibihugu bya Afurika byakomeza kongera
ubushobozi bw’ingabo zabyo, kugira ngo zishobore guhangana n’ibibazo
by’umutekano bigenda bihinduka ndetse n’iterabwoba rishobora kuvuka mu bihe
bitandukanye.
Hazigirwamo
kandi ku gukoresha uburyo bujyanye n’ibihe bigezweho mu bikorwa bya gisirikare,
hagamijwe ko ingabo z’ibihugu bya Afurika zirushaho kugira ubushobozi bwo
gutabara no guhangana n’ibibazo by’umutekano mu buryo bwihuse kandi bunoze.
Iyi nama
ibaye mu gihe Afurika ikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye by’umutekano,
birimo amakimbirane n’imirwano mu bice bimwe na bimwe by’umugabane, ndetse
n’ibindi bibazo bisaba ubufatanye n’ubushobozi buhagije bw’inzego z’umutekano.
Kuba u
Rwanda ruyitabiriye bigaragaza uruhare rw’igihugu mu biganiro n’ubufatanye
bigamije gushimangira umutekano ku mugabane wa Afurika, ndetse no gusangira
ubunararibonye n’ibindi bihugu ku bijyanye no guhangana n’ibibazo by’umutekano.