Umuyobozi
Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, ejo yagiranye
ibiganiro n’intumwa za Spark Group, kompanyi yo muri Oman ikora ishoramari
n’itangwa rya serivisi mu nzego zitandukanye.
Izo ntumwa
zari ziyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Spark Group, Ahmed Hasan, aho ibiganiro
byibanze ku mahirwe y’ishoramari ashobora gukorwa mu Rwanda.
Mu biganiro
byabo, impande zombi zagarutse by’umwihariko ku nzego zirimo ubucukuzi
bw’amabuye y’agaciro, ingufu ndetse n’ibikorwa remezo, nk’ibice bishobora
gukururamo ishoramari ry’abashoramari bo muri Oman.
U Rwanda
rukomeje gushishikariza abashoramari bo mu gihugu ndetse n’abaturuka mu mahanga
gushora imari mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu no
kongera amahirwe y’akazi.
Ibiganiro hagati ya RDB na Spark Group bishobora gufungura umuryango w’ubufatanye bushya mu ishoramari, cyane cyane mu mishinga minini ijyanye n’ubucukuzi, ingufu n’ibikorwa remezo.
Like This Post? Related Posts