Ibyavuye mu kiganiro kihariye hagati ya Perezida Paul KAGAME na Bill Gates

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-20 17:01:58 Ikoranabuhanga

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri 2023, Nibwo ?Perezida Paul Kagame yahuye n’abarimo Umunyamerika ukora ibikorwa by’ubugiraneza akaba n’Umushoramari, Bill Gates mu biganiro byari bigamije kurebera hamwe uko ikoranabuhanga rya mRNA ryifashishwa mu gukora inkingo ryafasha mu kugabanya ikiguzi cyabyo.

Ibi biganiro byateguwe n’Umuryango Gates Foundation bikaba byanitabiriwe n’Umucuruzi wo muri Zimbabwe na we ufite ibikorwa by’ubugiraneza, Strive Masiyiwa n’abandi bayobozi batandukanye.

U Rwanda rufite gahunda yo kubaka uruganda ruzajya rukora inkingo zifashisha ikoranabuhanga rya mRNA zirimo iza Covid-19, iza Malaria n’Igituntu ndetse muri Werurwe uyu mwaka, rwakiriye icyiciro cya mbere cya kontineri zizwi nka ‘BionTainers’ zizifashishwa.

Zirimo iryo koranabuhanga rya mRNA. U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kugira uruganda nk’uru rw’inkingo n’imiti, rukoresha iryo koranabuhanga rigezweho.

Uruganda rukora inkingo ruzubakwa n’Ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech) kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n’imiti.

Ni umushinga ukomeye witezweho guhindura uburyo Afurika itega amaso ibihugu by’amahanga kuri 99% by’inkingo ikenera, kuko ubu ishobora kwikorera 1% gusa.

Gates Foundation ni umuryango utera inkunga ibikorwa bigamije guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza aho mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ufasha abaturage kuva mu bukene bukabije n’inzara.

Related Post