Umugabo wa
Nyambo Jesca, Uwiragiye Richard yatanze gasopo ku bantu birirwa bavuga umugore
we bamusebya ko azicuza, ko yagiye akurikiye ibintu, abasaba kumukura mu matiku
yabo.
Nyuma y’uko
Nyambo asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwiragiye Richard, ku mbuga
nkoranyambaga hazamutse inkuru nyinshi izivuga ko adakunda umugabo we ko
akurikiranye amafaranga, ko azicuza, ko ahemukiye Titi Brown n’ibindi.
Abinyujije
ku rukuta rwe rwa Instagram, umugabo wa Nyambo yashyizeho video y’impeta ya
Zahabu yambitse umugore humvikanamo amagambo y’indirimbo ya Rihanna yitwa
’Shine like a diamond’ (bishatse kuvuga ngo gushashagurana nka zahabu).
Yaherekejwe
n’amagambo ya gasopo ku mugore we avuga ko abantu bakwiye ku mukura mu matiku
yabo.
Ati
"Ese umugore wanjye mwamukuye muri utwo dutiku twanyu?"
Yakomeje
avuga ko hari abamuteze iminsi ko azicuza, yibaza icyabaye arangije abibutsa ko
aho inzozi zabo zirarangirira ari ho ize zitangirira.
Ati
"Nabonye harimo abavuga ngo umugore wanjye azicuza, azicuza iki? Ni iki
cyabaye cya dange kidasanzwe? Ko aho inzozi zanyu zirangirira ari ho ize
zitangirira, ntimugashake kumugereranya n’utuntu duto cyane tw’amafuti."
Richard
yarahiye ko umugore we atazigera yicuza ibyo ari ibyifuzo by’abatamwifuriza
ibyiza.
Ati
"Ndashaka kubabwiza ukuri ko Nyambo adateze kuzicuza, ibyo byo
mubyibagirwe.
Umugore wanjye ntimugashake kumugenera ibimukwiriye nk’aho muri Imana ye. Imana
yamugeneye ibiruta ibyo mwe mumwifuriza."
Yanakebuye
abakobwa birirwa bagerageza gusebya Nyambo ko umunsi babonye umusore ubakunda
akabambika impeta nk’iyo Nyambo yambara ari bwo bazagerageza kwishyira mu rwego
nk’urwo arimo.
Ati
"Reka ndabure n’aba bakobwa birirwa bagerageza gusebya Nyambo.
Umunsi wagize amahirwe ugahura n’umutipe ugukunda akakwambika impeta nk’iyo
Nyambo yambara, uzabone kugerageza kwishyira mu rwego arimo, n’aho ubundi muba
muri kwicyina."
Uwiragiye
Richard yanavuze ko abavuga ko akunda ibintu bo babibuze, ngo nabo ntibabyanga.
Ati
"Ngo akunda ibintu? Wowe se urabyanga? cyangwa ni uko uba wabibuze
ugahitamo kwataka ababifite? Ngo nta mahoro abifitemo, ibyo babyita kwiha
akanyamuneza."
"Abadutega
iminsi mukomeze muyidutege kuko ari cyo mushoboye ariko mu gihe itaraza mwubahe
izina ry’umugore wanjye."
Yasoje
abasaba gukina n’abo bari ku rwego rumwe kuko Nyambo we yabasize ari ku rundi
rwego.
Muri
Nyakanga 2026 nibwo Nyambo Jesca yambitswe impeta na Uwiragiye Richard uba muri
Australia, tariki ya 30 Nyakanga 2026 basezeraba imbere y’amategeko mu Murenge
wa Nyarugenge.