Umuhanzi
w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, yatumiye Perezida wa Tanzania, Samia
Suluhu Hassan, na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, mu gitaramo cye
cya Chameleone Unlimited giteganyijwe kubera kuri Lugogo Cricket Oval i
Kampala.
Chameleone
yabihishuye mu kiganiro yagiranye na Barista Timo kuri TikTok Live, avuga ko yatumiye
aba bayobozi bombi ariko ko kugeza ubu nta n’umwe wari wemeza ko azitabira icyo
gitaramo.
Uyu muhanzi
yavuze ko ubutumire bwaturutse ku mubano amaze kugira n’aba bayobozi. Muri
Kanama 2026, Chameleone yahuye na Perezida Samia Suluhu Hassan ubwo yari
yitabiriye iserukiramuco rya Kizimkazi muri Zanzibar.
Ku rundi
ruhande, Perezida Évariste Ndayishimiye yakiriye Chameleone i Burundi] mu
Kuboza 2025, aho uyu muhanzi yagejeje ku muyobozi w’u Burundi ibitekerezo
bijyanye no gushora imari mu ruganda rw’imyidagaduro, birimo no gushyiraho
studio y’umuziki ifasha abahanzi bakiri bato ndetse kugeza ubu akaba yaramze
gufungura Radio muri icyo gihugu
Chameleone Unlimited ni kimwe mu bitaramo uyu muhanzi ateganya gukora i Kampala, nubwo gahunda yacyo yahindutse inshuro zitandukanye. Kugeza ubu, Chameleone yashimangiye ko icyo gitaramo kizaba tariki ya 4 Ukuboza 2026 kuri Lugogo Cricket Oval.