Igitaramo
cyo gushimira uruhare rw’umuhanzi Mukankuranga Marie Jeanne uzwi nka Mariya
Yohanayagize mu muziki w’u Rwanda cyahinduriwe itariki mu rwego rwo kwitegura
biruseho.
Ni igitaramo
cyateguwe na Nduwimana Jean Paul uzwi nka NoopJa, akaba n’Umuyobozi w’inzu
itunganya umuziki ya Country Records isanzwe ikorana na Mariya Yohana aho
barimo kugitegura bafatanyije n’umuryango we n’inshuti ze.
Mu butumwa
yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane tariki 08
Ukwakira 2026, Noopja yiseguye ku mpinduka avuga ko impamvu ari ukugira ngo
imyiteguro irusheho kugenda neza.
Yanditse
ati: “Bitewe n’imyiteguro yo ku rwego rwo hejuru icyenewe, igitaramo cya Mariya
Yohana Gala Night cyimuriwe tariki 28 Ugushyingo 2026, turimo gukora amasaha
y’umurengera kugira ngo uzabe umugoroba utazibagirana wo kwishimira umuziki,
umuco, icyubahiro mu muziki w’u Rwanda.”
Byari
biteganyijwe ko igitaramo kizaba tariki 24 Ukwakira 2026, kuri ubu byamaze
kwemezwa ko kizaba tariki 28 Ukuboza 2026, kuko hari byinshi itsinda ririmo
gutegura rigishyira ku murongo.
Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu guteza imbere umuziki gakondo w’u Rwanda. Uretse ubuhanzi, ashimirwa uruhare inganzo ye yagize mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Like This Post? Related Posts