Nyuma y’urupfu
rwa Michael Jackson iintu byishi bye by’agaciro byagiye bitezwa cyamunara
akayabo k’amafaranga menshi, ubu ibigezweho gutezwa cyamunara ni bimwe mu
bikoresho n’imyambaro y’ingenzi uyu
muhanzi je mu myaka yo hambere .
Iyo cyamunara
idasanzwe izatezwamo cyamunara imyambaro n’ibikoresho birenga 100 by’umuhanzi
w’icyamamare Michael Jackson, uzwi nka “Umwami wa Pop” (King of Pop).
Muri ibyo
bikoresho harimo Uturindantoki (gants) Michael Jackson yari yambaye ubwo
yaririmbaga indirimbo ye Billie Jean mu gitaramo cya Motown 25 mu mwaka wa
1983. Ni muri icyo gitaramo yerekanye bwa mbere imbyino ye yamamaye yo kugenda
asubira inyuma, izwi nka Moonwalk.
Martin
Nolan, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya Julien’s Auctions itegura iyo cyamunara,
yasobanuye impamvu utwo turindantoki twe
aritwo dufite agaciro kihariye mu mateka y’umuziki.
Yagize ati:
“utu turindantoki turihariye cyane kuko Michael Jackson yari azwi ku izina rya
‘The Gloved One’, bisobanura umuntu uzwi cyane kubera kwambara gants. Mu buryo
bumwe, ni ho ibintu byose byatangiriye.
Yari
yarigeze kwambara iyi gants mu gihe cya Off the Wall, ariko iyi ni yo
yakoreshejwe muri cya gitaramo cyihariye cya Motown cyo mu 1983.
Icyo
gitaramo cyafashwe amashusho muri Werurwe 1983, nyuma kinyuzwa kuri televiziyo
ya NBC muri Gicurasi uwo mwaka. Hashize imyaka 43. Ni ibintu bitangaje.”
Yakomeje
asobanura ko iyo gants yakozwe mu buryo bwihariye, kandi ko yari gants yo
gukinisha golf ikozwe mu ruhu, yagenewe umuntu ukoresha ukuboko kw’ibumoso.
Yari yarakorewe muri Koreya y’Epfo, nyuma ikongerwaho imirongo y’amabuye
arabagirana (crystals) yadodewe ku ntoki za gants no ku gice cyayo cyo hejuru,
ifite n’uburyo bwo kuyifunga bukoresha Velcro.
Nolan yavuze
ko iyo gants yari isanzwe itangaje kubera uko yabengeranaga, igakurura amaso
kandi igafata urumuri. Ariko igihe Michael Jackson yayambaye, akongeraho
amagambo y’indirimbo, imbyino ze n’umwihariko wa Moonwalk, byatanze igitaramo
kitazibagirana.
Yagize ati:
“Byari ibintu bitangaje cyane. Nta muntu wari warigeze abona ibintu nk’ibyo
mbere.”
Ikibazo kiri
mu bitekerezo bya benshi ni igiciro ibyo bikoresho bizagurishwaho, cyane cyane
gants yamamaye ya Michael Jackson.
Martin Nolan
yavuze ko agaciro k’iyo gants gashobora kugereranywa hashingiwe ku giciro
yagurishijweho mbere.
Yagize ati:
“Iyo turebye igiciro yagurishijweho mu myaka 17 ishize, ubwo yagurishwaga
amadolari ya Amerika 420.000, ubu turatekereza ko ishobora kugurishwa hagati
y’amadolari ibihumbi 600.000 na 800.000.”
Aya
mafaranga ahwanye n’agaciro kari hagati y’amadolari 600.000 na 800.000 ya
Amerika, ariko igiciro nyacyo kizamenyekana ari uko cyamunara irangiye.
Yongeyeho ko
abitabira cyamunara ari bo bazagena agaciro nyakuri k’iyo gants, kuko abantu
baturutse hirya no hino ku isi bazaba bahatanira kuyigura. Amaherezo,
igikoresho kizegukanwa n’uzemera gutanga amafaranga menshi kurusha abandi.
Nolan yavuze
ko cyamunara zishimisha abantu kandi zikagaragaza agaciro nyakuri k’ibintu,
bitewe n’amafaranga abaguzi baba biteguye kubitangaho.
Uretse iyo
gants gusa hari n’ inkweto Michael
Jackson yari yambaye ubwo yakoraga Moonwalk bwa mbere mu gitaramo cya Motown 25
mu 1983 na zo zigiye gushyirwa muri iyi cyamunara.
Ibi
bikoresho bifite agaciro kihariye ku bakunzi b’umuziki, kuko bifitanye isano
n’ibihe by’ingenzi byaranze amateka ya Michael Jackson n’impinduramatwara
yazanye mu muziki no mu mbyino.
Iyi
cyamunara izaba kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Ukuboza, i Abu Dhabi.