Nyuma y’amasaha atari make Isoko rya Kijyambere rya GOICO
riherereye mu Mujyi wa Musanze iperereza ryibanze ryagaragaje ko hangiritse ibicuruzwa
n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u
Rwanda.
Inkongi
y’umuriro ikomeye yibasiye iri soko rya kijyambere ku wa Gatandatu tariki ya 10
Ukwakira, bivugwa ko yaturutse ku muriro w’amashanyarazi w’abasuduriraga ibyuma
ku igorofa ya nyuma bari mu bikorwa byo gusana iri soko.
Guverineri
w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde yahamije iby’icyo gihombo,
agaragaza ko iyo nkongi yacubijwe imaze gukongora igice kinini
cy’inyubako.
Amagorofa
ane yose y’iri soko ryakoreragamo abacuruzi basaga 2 000 yakongotse uhereye ku
yo hejuru, igice cyo hasi gusa ni cyo cyabashije kurokoka ibirimi by’umuriro
watangiye uhereye ahagana saa kumi z’igicamunsi.
Guverineri
Mugabowagahunde yagize ati: “Igice cyo hasi cy’inyubako ntabwo cyagezweho
n’inkongi, tukaba tunishimira ko nta muntu waburiye ubuzima muri ibi byago. Ibarura
ry’ibanze rigaragaza ko ahakongotse hari ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari
zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko agaciro ka nyako kazatangazwa nyuma yo
gusoza kubarura ibyangiritse byose.” Yakomeje atagaza ko iyo nyubako ubwayo
ibarirwa agaciro ka miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda.
Guverinoma
y’u Rwanda yihanganishije abacuruzi bagizweho ingaruka n’ibyo byago, inabizeza
ko izabafasha kongera gusana iryo soko n’ubundi bufasha bunyuranye ku bacuruzi
bahuye n’ibihombo by’ikubagahu.
Abitwikiriye
amakuba bagasahura banenzwe
Bamwe mu
baturage n’abacuruzi bo mu Karere ka Musanze banenze abantu bitwaje ko bagiye
gutabara abacururizaga muri iyi nyubako, bakaboneraho umwanya wo gusahura
ibicuruzwa aho gufasha ba nyirabyo kubirokora.
Bavuga ko mu
gihe bamwe mu bacuruzi bahataniraga gusohora ibicuruzwa mu maduka kugira ngo
bidashya, hari abandi babitwaraga bakabijyana kuri moto, cyangwa bakirukanka
n’amaguru; bikaba byarongereye igihombo abari basanzwe bahanganye n’ingaruka
z’inkongi.
Aba baturage
basanga gusahura umutungo w’uwahuye n’ibyago ari ingeso mbi inyuranyije
n’indangagaciro z’ubunyangamugayo no gutabarana zikwiye kuranga Abanyarwanda,
cyane cyane mu bihe by’amakuba.
Nyandera
Eugène, umwe mu baturage wabonye uko ibintu byari bimeze, avuga ko inkongi
imaze gufata isoko, abantu benshi bahise bahagera, ariko ko bamwe bazanywe no
kwiba abari mu marira ari na ko bagerageza kurokora ibicuruzwa byabo.
Yagize ati:
“Hano iri soko ryafashwe n’inkongi ahagana saa kumi ariko nyuma y’iminota 30
abantu bari bamaze kuzura, harimo abantu bakuru, urubyiruko n’abandi.
Icyambabaje ni ukubona bamwe bakuraga ibintu mu isoko bitwaje ko baje gutabara,
bakabipakira kuri moto bagataha. Bamwe batwaye matela, telefone, ndetse hari
n’uwahise ajya kuri moto ya mugenzi we wacururizaga muri iri soko, aza
gufatwa.“
Uwayezu
André, umwe mu bacururizaga muri GOICO Plaza, na we avuga ko gusahura
ibicuruzwa by’abari bahanganye n’inkongi byatumye bamwe batabasha kurokora ibyo
bari bashoboye gusohora mu maduka yabo.
Yagize ati:
“Birababaje kubona uri mu kaga umuntu akitwaza ko aje gutabara, nyamara ahubwo
aje kwiba. Tekereza ko nari ndi mu igorofa ya kane, nkohereza ibicuruzwa
byanjye hasi, abandi bagahita babipakira kuri moto. Ikibabaje ni uko atari
urubyiruko gusa; wabonaga abantu batandukanye bagamije kwitwarira ibyo bari
bakwiye gutabara.”
Ubuyobozi
bw’Akarere ka Musanze na bwo bwanenze abahisemo gusahura ibicuruzwa aho
kwifatanya n’abandi mu bikorwa byo gutabara. Nsengimana Claudien, Umuyobozi
w’Akarere ka Musanze, avuga ko umuntu wakoze ibyo bikorwa ari uwo kunengwa.
Yagize ati:
“Uwaba yakoze iryo kosa ryo gusahura aho gutabara akwiye kunengwa, ndetse byaba
ngombwa amategeko agakurikizwa. Ni yo mpamvu, kubera ko byagaragaye ko mu
kuzimya GOICO hari bamwe basahuraga aho gutabara, twasabye ababashije kugira
icyo barokora gukusanya utwabo bafatanyije n’abo bazi kandi bizeye. Utewe
aratabarwa, uwagize ibyago agahozwa. Indangagaciro na kirazira by’Umunyarwanda
ntibigarukira mu bihe byiza gusa, ahubwo bigaragarira no mu bihe nk’ibi.”
Ubuyobozi
burasaba abaturage kurangwa n’ubunyangamugayo, ubumwe no kubahana, bwibutsa ko
mu gihe habaye inkongi cyangwa indi mpanuka, buri wese akwiye kugira uruhare mu
kurengera ubuzima n’umutungo w’abahuye n’ibyago.
Like This Post? Related Posts