Madamu
Jeannette Kagame yashimiye Rev. Dr. Charles Mugisha n’umugore we Pasiteri
Florence Mugisha, bageze ikirenge mu cya Yesu Kirisitu bahindurira ubuzima
imfubyi, abapfakazi n’abatagira kivurira igihe u Rwanda rwari ruhanganye
n’ibikomere bibisi byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi yabivugiye mu birori byo kwizihiza imyaka 25 Umuryango
‘Africa New Life Ministries’ umaze
ushinzwe byabaye ku Cyumweru
tariki ya 11 Ukwakira 2026, Madamu Jeannette Kagame yashimiye abo bakozi
b’Imana ko bitabye umuhamagaro wo gutanga umusanzu mu kongera kubaka Igihugu mu
bihe bitari byoroshye.
Yavuze ko
uyu Muryango wavutse mu gihe u Rwanda rwari rukiri mu bihe byo kwakira abantu
bavuye mu buhungiro, hari abagizwe imfubyi n’abapfakazi, kongera kubabanisha mu
mahoro abasenywe n’ubuyobozi bubi n’ibindi byari bikenewe.
Yagize ati:
“Igihe mwumvaga ari itorero mutangije gusa, mwarimo musubiza ikibazo twibazaga
turi benshi, aho buri wese yibazaga ati: iwacu ni hehe? Mu rugo ni hehe?
Mwabihaye igisubizo cyiza kandi gisobanutse ubwo mwiyemezaga ko iri torero ari
ryo rizaba ‘mu rugo’ ha benshi.”
Yakomeje
avuga ko iri torero ryahindutse umuryango mugari, ryafashije benshi igihe
Igihugu cyari gikeneye kongera kwisubiza agaciro no gukemura urwo rusobe
rw’ibibazo, abatagira ingano babona ibibatunga, imitima ya benshi yari ikomeretse
irahumurizwa ndetse abatari bafite icyo kurya no kwambara bitabwaho uko
bikwiye.
Ati:
”Mwabahaye ibitunga roho, muhumuriza imitima yari ikomeretse, ariko mubamenyera
n’ibitunga umubiri. Mwabahaye ijambo ry’Imana ribasubizamo ibyiringiro, mubaha
amashuri, amazi asukuye, uburyo bwo kwivuza n’ubundi bufasha, kandi ibyo byose
byabasubije agaciro… Mwarakoze, mwebwe mwagenje nka Kirisitu,
watwigishije ko rimwe na rimwe ugomba kubanza kugaburira ushonje, ukamwitaho,
ukamwumva, mbere yo kumwigisha.”
Yahamije
ko ‘Africa New Life Ministries’ itabaye Umuryango cyangwa itorero rikorera
ivugabutumwa mu Rwanda gusa, ahubwo ko yabaye abafatanyabikorwa b’indahemuka mu
rugendo rwo kubaka umuryango nyarwanda.
Ati:
“Turabashimira ko mwabereye ababyeyi abana batari kuzamenya Papa cyangwa Mama,
kuko bagizwe imfubyi n’amateka. Turabashimira ko mwaduhamirije, ko ubutumwa
bwiza atari ububwiriza abantu ko hari ijuru gusa, ahubwo ari ubwubaka
umuryango w’Imana muri ubu buzima dufite uyu munsi ku Isi.”
Mu myaka 25
umaze, uyu Muryango umaze gufasha abanyeshuri barenga 21 900 kubona inkunga yo
kwiga, muri bo 12 060 bakaba bakiyihabwa n’uyu munsi. Kuva yatangira mu
mwaka wa 2001, Africa New Life Ministries yibanze ku bikorwa bigamije
guhindura imibereho y’abantu, binyuze mu kubaka ubushobozi, guteza imbere
uburezi n’ubuvuzi no kwimakaza indangagaciro za Gikirisitu.
Mu 2002,
batangije ishuri ry’inshuke i Kayonza, ryari rifite aho rihurira na gahunda yo
gufasha abana kuko bari batangiye kubona abaterankunga. Mu 2003, iryo shuri
ryaragutse rihinduka New Life Christian Academy, hanashingwa New Life Bible
Church i Kigali.
Ibikorwa
by’ivugabutumwa, iby’uburezi n’iterambere ry’abaturage byakomeje kwaguka,
urubyiruko rw’u Rwanda rwungukira cyane muri ibyo bikorwa byagiye bibaherekeza
kugeza mu mashuri makuru na Kaminuza. Uyu Muryango waguye ibikorwa byawo
birenga uburezi n’ivugabutumwa, winjira mu buvuzi no mu gufasha abagore kwiteza
imbere.
Mu 2005,
hatangijwe New Life Family Center i Kigali, igamije gufasha abagore batishoboye
kubona ubumenyi bw’imyuga no gukura mu buryo bw’umwuka. Mu 2012, hatangijwe
Dream Beauty Academy itanga amahugurwa ajyanye n’ubwiza n’imyuga ifasha abagore
kwihangira imirimo.
Mu 2015, hatangiye kubakwa Dream Medical Center (DMC), yafunguriwe abaturage mu 2018. Iki kigo cy’ubuvuzi cyabaye kimwe mu bikorwa by’ingenzi by’Umuryango mu rwego rwo gufasha abantu kubona serivisi z’ubuvuzi zigezweho kandi zinoze.
Like This Post? Related Posts