Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka YAGO PON DAT,
yasabye imbabazi Abanyarwanda ku mvugo n’imyitwarire yagiye agaragaza mu bihe
bitandukanye, avuga ko yiyemeje guhinduka akazibukira amagambo adakwiye.
Mu ibaruwa ndende yashyize hanze ku wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2026, YAGO
PON DAT yavuze ko yiyemeje gusubira mu murongo mwiza, asaba abantu bose
ashobora kuba yarababaje kumubabarira no kumwakira nk’umwana wabo.
Yavuze ko kuva yatangira gukoresha umuyoboro we wa YouTube, yari agamije
gukora ibiganiro biha ijambo buri wese, gufasha abafite impano kumenyekana no
guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro. Gusa yemeye ko hari aho yagiye
atandukira, mu mvugo ze zagize ingaruka ku bantu batandukanye.
Yagize ati “Nsabye imbabazi neruye kandi niseguye ku Buyobozi Bukuru
bw’Igihugu cyacu, abanyarwanda bose, abanyamakuru, abakoresha imbuga
nkoranyambaga, abahanzi, na buri umwe wese wakomerejekwe n’imvvugo
nakoresheje.”
Yemeye ko hari ikiganiro yigeze gukora akagishyira ku muyoboro we wa
Youtube gifite umutwe ugira uti “Yago arake kwanalyza umuziki, Reta itunge
itoroshi muri iyo miziki”, yakoze mo amakosa agakoresha imvugo “ese ayo
mategeko yawe ni bw9ko ki?.. ni nka yayandi ya Gitera!”
Yagize ati “Ndicuza, ndigaya kuba byaravuzwe na njye. Iyi mvugo mbi
ntikwiye yuje uguhubuka.”
Yongeyeho ko yiyemeje kwirinda umujinya, imvugo zitameshe n’amagambo
ashobora guteza amakimbirane, ahubwo agashyira imbere ubumwe, ubwubahane
n’ubufatanye.
Yago yatangaje mu gihe aheruka kugirana ikiganiro n’umunyamakuru wa B&B
Kigali FM, Jado Castar, binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, cyasohotse ku wa 18
Ukwakira 2026.
Muri icyo kiganiro, Jado Castar yasabye YAGO PON DAT kwihangana akagaruka
mu Rwanda, amwizeza ko azamuha akazi kuri B&B Kigali FM, igitangazamakuru
afitemo imigabane.
Castar yavuze ko yifuza kongera kubona YAGO PON DAT akora itangazamakuru
nk’uko yabikoraga mbere, by’umwihariko mu myaka ya 2018 kugeza mu 2023, ubwo
yakoraga ibiganiro byafashaga abantu batandukanye kumenyekana.
Yagize ati: “Mu by’ukuri mvuga ku giti cyanjye njyewe nka Jado, ndashaka
kandi nkeneye ngo Yago wanjye agaruke. Ndashaka ya minsi ya kera ya Yago mu
2018-2023.”
Yakomeje avuga ko yifuza ko YAGO PON DAT agaruka mu gihugu cye, agasubirana
n’umuryango we ndetse agakomeza ibikorwa bye by’itangazamakuru n’ubuhanzi.
Jado Castar yanamugiriye inama yo kwirinda imvugo zikoreshwa ku mbuga
nkoranyambaga, avuga ko zimwe muri zo zishobora gukomeretsa abandi no kwangiza
izina rye.
YAGO PON DAT yahise yemera ubusabe bwe ku mugaragaro, agira ati: “Ubusabe
bwemewe. Bwemewe, bwemewe.”
Mu mpera za 2024, YAGO PON DAT yatangaje ko yahungiye muri Uganda,
asobanura ko atari uko yangaga u Rwanda, ahubwo ko yabitewe n’impungenge yari
afite ku mutekano we.
Icyo gihe yavuze ko mu myaka ine yari ibanziriza ubwo butumwa, hari abantu
bo mu ruganda rw’imyidagaduro yashinje gushaka kumwivugana.
Mu ibaruwa ye, YAGO PON DAT yavuze ko yifuza gukomeza guteza imbere
uruganda rw’imyidagaduro, agakorana n’abahanzi, abanyamakuru, abakora ibijyanye
n’amashusho n’abandi bafite aho bahuriye na rwo.
Yasabye Abanyarwanda gushyira imbere kubabarirana, kwirinda gusebanya no
gukemura ibibazo mu buryo bwubaka, aho kwishora mu makimbirane.
Yongeyeho ko YAGO TV SHOW LTD izakomeza ibikorwa byo gushyigikira abafite impano
no guteza imbere ubumwe n’ubufatanye mu ruganda rw’imyidagaduro.
Like This Post? Related Posts