Indege z’u Bufaransa zakumiriwe mu kirere cya Niger

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-25 10:06:01 Ubukerarugendo

Mu mpera z’icyumweru gishize, Nibwo Niger yashyize hanze itangazo rivuga ko ikirere cyayo gifunguye ku ndege zose zaba izikora ingendo z’imbere mu gihugu n’izikora ingendo mpuzamahanga, uretse iz’ibigo by’indege byo mu Bufaransa birimo na Air France.

Iri tangazo ryagarutsweho n’Ikigo Nyafurika gishinzwe ibijyanye n’ingendo zo mu kirere n’umutekano wazo aho gihamya ko Niger yakumiriye mu kirere cyayo indege z’u Bufaransa.

Iki cyemezo cya Niger kivuze ko nta ndege yo mu Bufaransa yemerewe kugwa muri iki gihugu cyangwa ngo ikoreshe ikirere cyacyo ijya ahandi.

Nyuma y’ako kato ku ndege z’u Bufaransa muri Niger, Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko agiye gukura ambasaderi we n’abasirikare b’u Bufaransa muri iki gihugu, nyuma y’uko abihatiwe n’ubuyobozi buriho.

Related Post