Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Usta Ncusta, kuri
uyu wa Kabiri yakiriye impapuro zemerera Madamu Dede Ekoue guhagararira Ikigega
Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) mu Rwanda.
Madamu Dede
Ekoue yagizwe uhagarariye mushya w’iki kigega mu Rwanda, akaba yashyikirije
Umunyamabanga wa Leta impapuro zimwemerera gutangira inshingano ze zo
guhagararira uyu muryango mpuzamahanga mu gihugu.
IFAD ni
ikigo mpuzamahanga cy’Umuryango w’Abibumbye kigamije guteza imbere ubuhinzi,
guteza imbere imibereho y’abatuye mu cyaro no kugabanya ubukene, cyane cyane
binyuze mu gushyigikira abahinzi bato n’imishinga iteza imbere ubukungu
bw’icyaro.
Iki kigega
kigira uruhare mu gutera inkunga gahunda zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi,
guteza imbere imirire myiza no gufasha abaturage bo mu cyaro kwihaza mu biribwa
no kwiteza imbere.
Kwakira
uhagarariye mushya wa IFAD mu Rwanda ni intambwe mu gukomeza umubano
n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iki kigo, cyane cyane mu bikorwa bijyanye
n’iterambere ry’ubuhinzi n’izamuka ry’imibereho y’abaturage.