Rutahizamu
w’ikipe ya Real Madrid, Kylian Mbappé Lottin, ari mu bibazo nyuma y’amagambo
yavuze ku wahoze ayobora u Bushinwa, Mao Zedong, amwita “umunyagitugu”, ibintu
byateje impaka zikomeye muri icyo gihugu.
Uyu
mufaransa ufite imyaka 27, umaze gutsinda ibitego 11 mu mikino 10 ya shampiyona
ya Espagne (La Liga) muri uyu mwaka w’imikino, yatangiye guhura n’ingaruka
z’ayo magambo, aho ibigo byinshi byo mu Bushinwa byahagaritse amasezerano byari
bifitanye na we yo kwamamaza ibicuruzwa byabyo.
Kuri uyu wa
Kabiri taliki ya 27 Ukwakira 2026, Ikinyamakuru Marca cyanditse ko iki kibazo
gishobora no kugira ingaruka ku nyungu za Real Madrid nk’ikipe.
Iyi kipe
ifite 20% by’uburenganzira ku mashusho ya Mbappé, bivuze ko guhagarika
ubufatanye hagati y’uyu mukinnyi n’ibigo byo mu Bushinwa birimo Dongpeng,
Mengniu na Milkground bishobora no kugabanya amafaranga Real Madrid yinjizaga
muri ubwo bufatanye.
Ikindi
gihangayikishije Real Madrid ni uko Ubushinwa ari kimwe mu bihugu
igurishirizamo cyane ibicuruzwa byayo.
Iki kinyamakuru
cyanditse ko hagati ya 10% na 15% by’ibicuruzwa bya Real Madrid mu buryo
bw’ikoranabuhanga n’ibigurwa n’abafana nk’imyenda y’ikipe, bigurishwa muri icyo
gihugu.
Umwambaro wa
Mbappé ni wo uza ku isonga mu myenda ya Real Madrid igurishwa cyane mu Bushinwa,bivuze
ko iki kibazo kiri hagati y’uyu mukinnyi n’amasosiyete yo mu Bushinwa gishobora
kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’iyi kipe.
Ibi
bishobora gutuma Real Madrid ishaka inzira yo gukemura iki kibazo kugira ngo
hirindwe igihombo gishobora guterwa no gutakaza abafatanyabikorwa n’isoko
ry’Ubushinwa.
Mao Zedong
ufatwa nk’uwashinze Repubulika ya rubanda y’abashinwa yavutse mu 1893, aba
Chairman w’ishyaka ry’abakominisite (communist) kuva mu 1949 kugeza yitabye
Imana mu 1976 afite imyaka 82 y’amavuko.
Uyu
mutegetsi washatse abagore 4 akabyara abana bagera ku 10 , afatwa nk’umubyeyi
w’igihugu ku bashinwa benshi.
Like This Post? Related Posts