Umuyoboro wa
YouTube uzwi nka ‘Yago TV Show’ w’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago
Pon Dat, wongeye kuboneka nyuma y’igihe utagaragara ku rubuga rwa YouTube.
Uyu
munyamakuru uzwi cyane mu myidagaduro no mu nkuru zinyuranye ari mu byishimo
nyuma yuko yongeye kubona umuyoboro we, aho abakunzi be bashobora kongera
kuwusura no gukurikirana ibikorerwaho.
Mu butumwa
ari kunyuza ku mbuga nkoranyambaga ze, Yago Pon Dat, aragaragaza akanyamuneza
k’ibitangazo we ari kwita imirimo y’Imana.
Yagize ati
“Yezu/ Yesu ni Umwami. Ntuzigere na rimwe utakaza ibyiringiro mu Mana. Aba Big
Energies mwishie, Imana irakora.”
Iyi YouTube
Channel ya Yago Pon Dat yari yavuyeho mu cyumweru gishize tariki 22 Ukwakira
2026, aho bamwe bavugaga ko yavuyeho burundu, mu gihe inzobere mu bya YouTube
bemezaga ko kuba yasubiraho bishoboka.
Ni umuyoboro
ufite abawiyandikishijeho (Subscribers) barenga ibihumbi 870 ndetse ukaba umaze
gushyirwaho amashusho arenga 2 500 birimo iby’ubusesenguzi bwakozwe n’uyu
munyamakuru, birimo n’ibyari byatumye uvanwaho.
Mu ibaruwa
uyu munyamakuru aherutse gushyira hanze, yari yasabye imbabazi ku ho
yatandukiriye mu biganiro bimwe na bimwe yagiye akora icyari gifite umutwe
ugira uti “Yago aje kwanaliza umuziki. Leta itunge itoroshi muri iyo miziki!”
Yago
wanagarutse ku magambo adakwiye yari yakoresheje nk’aho yari yagize ati “Ese
ayo mategeko yawe ni ubwoko ki? […] Ni nka ya yandi ya Gitera!” Icyo gihe
yavugaga ku ndirimbo Itegeko rya Kane ya Bruce Melodie.
Muri
itangaro yari yashyize hanze asabamo imbabazi, Yago yemeye ko atari akwiriye
gukoresha ariya magambo, bitewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo. Ati “Iyi mvugo
mbi, idakwiriye, yuje guhubuka kandi yahuranya ireberewe mu mateka y’igihugu
cyacu, yabuzeho kwitwararika.”
Muri iryo
tangazo yari yakomeje agira ati “Ndicuza, ndigaya mbikuye ku mutima kuba
byaravuzwe nanjye kandi ku muyoboro w’ikigo cyanjye. Nshingiye ku mateka
y’igihugu cyacu ntibyari bikwiriye na busa!”
Gusa Yago
yari yabaye nk’utanga icyizere ko umuyoboro we ushobora gusubiraho, dore ko
yari yavuze ko ntawundi wo kuwusimbura ateganya gufungura, aho yari yagize ati
“turimo kubikurikiranira hafi, dukora ibishoboka byose ngo umuyoboro wacu
usubizwe mu kazi.”