• Imyidagaduro / ABAHANZI

Urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo apimwa ADN ndetse Umugabo agahabwa amafoto menshi ye nk’uko yabyifuje.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2026 saa Munani ku Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ni bwo habereye Isomwa ry’Urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we Ishimwe Vestine asaba ko hakorwa ibizamini by’uturemangingo ndangasano (ADN) by’umwana yibarutse ndetse no gutegeka uyu mugore kumwereka umwana.

Umucamanza yavuze ko uruhande rwa Ishimwe Vestine rwemeye ibyo Idrissa asaba haba guhabwa amafoto ndetse no kuba hapimwa ADN mu nyungu z’umwana.

Yavuze ko kandi rwemeye ko Vestine azafata ibizamini by’umwana ‘Ishimwe Nollah’ aho ari muri Canada bikoherezwa i Kigali bigahuzwa n'ibya Idrissa.

Umucamanza yavuze ko Urukiko rushingiye ku Ingingo ya 48 y’umuryango ndetse n’ubwumvikane bw’ababurana rwemeje ko ikirego cyatanzwe na Idrissa gifite ishingiro ndetse ko afite n’uburenganzira ku mwana.

Urukiko rwa Kicukiro kandi rwategetse ko amafoto y’umwana yahawe Idrissa yongerwa ndetse hagapimwa na ADN

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments