Amashusho
agaragaza umuhanzikazi Bwiza n’umusore, umwe asoma undi ku itama, biravugwa ko
ari ayafashwe aba bombi bari bakiri mu rukundo, bakaza gutandukana ari bwo uyu
muhanzikazi yinjiye mu rukundo na Uhujimfura Jean Claude, baherutse no
gusezerana imbere y’amateheko.
Ku mbuga
nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho ya Bwiza Emerance n’uyu musore,
arimo ayo uyu musore asoma ku itama uyu mukobwa, ndetse n’andi bivugwa yafashwe
ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo amusaba ko bazarushingana.
Ayo mashusho
amwambika impeta, agaragaramo ko ibyo birori byanitabiriwe n’abandi basanzwe
bafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, nka Nyambo Jesca usanzwe akina
filimi.
Mu cyumweru
gishize tariki 23 Ukwakira, Umuhanzikazi Bwiza Emerance na Uhujimfura Jean
Claude, umuyobozi wa KIKAC Music imufasha mu bikorwa bye bya muzika,
basezeranye imbere y’amategeko kubana nk’umugore n’umugabo.
Nyuma
y’iminsi micye iki gikorwa kibaye, hakomeje gucicikana ayo mashusho agaragaza
uyu muhanzikazi, n’uwo musore bahoze bakundana.
Amakuru
yatangajwe avuga ko Bwiza n’uyu musore bahoze bakundana, ariko bakaza
gutandukana mu gihe cy’umwaka urenga ushize, ndetse bakaba batakivugana.
Bivugwa ko
ubwo bari bakiri mu rukundo, Bwiza yaje kubona ko batashoboraga kubana neza,
ahitamo kumusubiza impeta yari yaramwambitse, aho kuzagera mu rugo
bagatandukana mu buryo bw’amategeko.
Nyuma yo
gutandukana, Bwiza yakomeje ubuzima bwe, aza gukundana na Uhujimfura Jean
Claude, baza no gusezerana imbere y’amategeko, aho bakoze isezerano mu cyumweru
gishize
Gusa,
amakuru yatangajwe avuga ko nyuma y’uko Bwiza atangiye ubuzima bushya, uwo
bahoze bakundana yaba yarafashe icyemezo cyo gushyira hanze amashusho yabo
kugira ngo amwangirize izina ndetse abangamire urugo rwe rushya.
Andi makuru
avuga ko ayo mashusho amaze umwaka urenga afashwe, ariko akaba atarashyizwe
hanze kugeza ubu. Bivugwa ko uwari uyafite yari ategereje igihe yabonaga ko
ashobora kuyakoresha kugira ngo abangamire Bwiza.
Kugeza ubu,
umuhanzikazi Bwiza ntacyo aratangaza, mu gihe akomeje kwamamaza igitaramo ari
kwitegura azamurikiramo album ye, muri Zambia mu kwezi gutaha k’Ugushyingo, aho
anakomeje ibikorwa byo kucyamamaza.
Like This Post? Related Posts