• Imyidagaduro / IBITARAMO

Abahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz wo muri Tanzania na The Ben wo mu Rwanda, bakiriwe mu buryo budasanzwe i Kampala muri Uganda, aho bagaragaje ko bafite igikundiro gikomeye mu bakunzi b’umuziki.

Kwamamazwa kwabo muri Uganda byakuruye ibyishimo n’ishyaka mu bafana, cyane ko aba bahanzi bombi bafite amazina akomeye mu muziki wa Afurika, bakaba bafite indirimbo zakunzwe cyane mu bihugu bitandukanye.

NKuko  byatangajwe mu minsi  yashize Diamond na The Ben bageze  i Kampala mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store Uganda itegurwa n’Umunyarwenya Alex Muhangi

Nkuko bisanzwe aba bahanzi bombi ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanaga cya Entebbe bari baherekejwe n’abagize amakipe abafasha mu bikora byabo bya buri munsi .

Ku ruhande  rwa The  Ben  yari aherekejwe na Manage Muyoboke Alexis na Fiacre  bafatanye ndetse n’itsidna ry’abanyamkauru benshi  baturutse i Kigali kugira  bazageze ku banyarwanda uko icyo gitaramo cya  Comedy Store kizagenda.

Aba bahanzi nubwo bahuriye I Kampala  basanzwe bafitanye amateka akomeye binyuze mu ndirimbo “Why” bahuriyemo, yakunzwe mu Rwanda, Tanzania, Uganda no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Diamond yagiye agaragaza ko afata The Ben nk’umuvandimwe we, ndetse ubwo aheruka gutaramira i Kigali muri Kanama 2026, yavuze ko yifuzaga ko bajyana ku rubyiniro, ariko The Ben ntiyabashije kuhagera kubera izindi gahunda yari afite muri Uganda.

Nyuma yo  kugera I Kampala ba abahanzi bagiranye  ikiganiro  n’Itangazamakuru aho  bose batangaje ko biteguye gutaramira abakunzi ba Comedy Store  .

Muri icyo  kiganiro umuhanzi Diamond na The Ben bongeye kwerekana ko bafitanye umubano wihariye aho buri wese yagize avuga ibigwi by’undi .

The Ben muri icyo kiganiro yahishuye ko Diamond ri umwe mu bahanzi afatiraho urugero mu rugendo rwe rw'umuziki, ku buryo amufata nk'igitabo ahora asoma kugira ngo amwigireho. Yavuze ko uyu muhanzi akwiye gushimirwa byimazeyo ku ruhare yagize mu guteza imbere umuziki wa Afurika.

Yagize ati: “Sinzi niba ajya ashimwa nk'uko bikwiye [Diamond Platnumz], kuko ni nk'igitabo kuri twe nk'abahanzi. Ni igitabo njye nsoma buri munsi ngo ambere icyitegererezo.”

Diamond nawe mu kwerekana ko  afitanye umubano mwiza na mugenziwe The Ben ubwo yari akigera I Kampala akabazwa niba nyuma y’indirimbo why bakoranye igatuma izina rya The Ben ritubangira hano mu ruhando mpuzamahanga yasubije ko vuba cyan rwose abakunzi babo babona indirimbo bari gukorana kandi izajya hanze mu minsi ya vuba .

Biteganyijwe ko kuri uyu  wa gatanu  tariki wa 30 Ukwakira 2026, aba bahanzi baza guhurira mu  igitaramo cya Comedy Store Uganda kibera  kuri Lugogo Cricket Oval, kikaza guhuza abahanzi n’abanyarwenya benshi bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba.









 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments