Abanyarwanda
n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Mujyi wa Melbourne muri Australia bizihije
Umunsi w’Umuganura, igikorwa cyaranzwe no guhuza imiryango, gusangira, gusabana
no kugaragaza ubwiza bw’umuco Nyarwanda.
Ibirori
byabaye ku wa 31 Ukwakira 2026, bitegurwa n’Abanyarwanda bibumbiye mu
Ishyirahamwe RCA VIC Australia ku bufatanye n’inshuti z’u Rwanda.
Urubyiruko
n’ababyeyi babo bongeye guhurira hamwe, basangira amafunguro gakondo
y’Abanyarwanda ndetse banacinya akadiho mu mbyino Nyarwanda zitandukanye.
Muri iki
gikorwa, hanasobanuwe ibyiza n’indangagaciro biranga umuco Nyarwanda,
by’umwihariko Umuganura, umunsi Abanyarwanda bahuriraho bagasangira umusaruro
bagezeho, bagashimira ibyiza bagezeho kandi bagashimangira ubumwe.
Dr. Enid
Muragira, uyobora Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri Melbourne (RCA VIC),
yashimiye abitabiriye iki gikorwa n’uruhare bagira mu guteza imbere igihugu
cyababyaye.
Yabasabye
gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda no gushyigikira gahunda za
Leta zigamije guteza imbere igihugu, agaragaza ko ari imwe mu nzira zafasha
Abanyarwanda kugera ku iterambere.
Yashimiye
kandi ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Australia, by’umwihariko Consul
General Michael Roux, uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Australia, ku
bufatanye bwiza mu bikorwa bigamije kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda baba
muri icyo gihugu.
Ibirori
byaranzwe n’imbyino gakondo, aho urubyiruko n’ababyeyi babo babyinnye mu
ndirimbo zitandukanye, bishimira umuco basangiye.
Uretse
Abanyarwanda, muri ibi birori hari n’Abarundi bifatanyije na bo, mu gikorwa
cyagaragaje ubusabane n’ubufatanye hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
RCA VIC
Australia ikomeje ibikorwa byo gusigasira umuco no gushyigikira iterambere ry’u
Rwanda
Ishyirahamwe
RCA Victoria Australia ryiyemeje gukomeza gushyigikira gahunda za Leta zigamije
guteza imbere Abanyarwanda no kubungabunga umuco Nyarwanda.
Mu bikorwa
byakozwe mu 2026, iri shyirahamwe ryatangije gahunda yo kwigisha abana bato
kuvuga neza no kunoza Ikinyarwanda, mu rwego rwo kubafasha kumenya ururimi
rwabo no gusigasira umuco n’indangagaciro biranga Abanyarwanda.
RCA VIC
Australia kandi yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage 500 bo mu Karere ka
Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iri shyirahamwe ryashinzwe kandi ritangizwa ku mugaragaro muri Gicurasi 2026, rifite intego yo gukomeza guhuza Abanyarwanda batuye muri Australia, guteza imbere ubufatanye hagati yabo no gushyigikira gahunda zigamije iterambere ry’u Rwanda.