Impanuka y’imodoka yabereye mu muhanda Kicukiro–Nyanza–Nyamata, mu Murenge wa Gahanga, imbere ya Sitasiyo ya Hass iri hafi ya Nyanza, yatewe n’imodoka yambukiranyije umuhanda ivuye mu majyaruguru, igata icyerekezo yagenderagamo ijya mu kerekezo kitari icyayo, igasatira undi muhanda inyura mu mikindo.
Abaturage twasanze
ahabereye impanuka bavuga ko ishobora kuba yatewe nuko umushoferi yari asinziriye
kuko Polisi ihageze yamupimye igasanga nta nzoga yanyweye.
Umuvugizi wa Polisi mu
ishami ryo mu muhanda SSP Emmanuel Kayigi, yemeje iby’iyi mpanuka anagira inama
abatwara ibinyabiziga cyane ibi biremereye
ko ikosa ryose bashobora gukora rishobora guteza ibibazo birimo
guhungabanya ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo.
Ibindi birebe muri iyi
Video