Umuhanzikazi
Bwiza Emerance yavuze bwa mbere ku mubano w’urukundo yagiranye n’umusore witwa
Abdul wigeze kumwambika impeta amusaba ko bazabana, avuga ko atifuza gukomeza
gusubiza amaso inyuma ku byabaye, kuko ubu yubatse ubuzima bushya.
Ibi yabigarutseho
ubwo yagiranaga ikiganiro n’abamukurikira kuri Instagram, aho umwe muri bo
yamubajije ku mafoto n’amashusho amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga,
agaragaza ibihe byihariye yagiranye na Abdul.
Mu gusubiza
iki kibazo, Bwiza yagaragaje ko buri muntu agira amateka ye, ariko ko atagomba
guhora ayabamo, ahubwo ko akwiriye kwibanda ku buzima arimo n’intego afite.
Yagize ati:
“Ikintu cyonyine nabivugaho ni uko umuntu agira ahahise he, kandi ntabwo tuba
mu hahise buri munsi. Turabyuka, tugakora ibindi, tukagira intego z’ejo.
Iby’ahahise rero bikomeza kuba ahahise. Igihe cyiza nakabaye nsubiza ibyo bintu
ni igihe nakabaye ndi umukobwa, ni bwo nagakwiriye kugira icyo mvuga, ariko uyu
munsi ndi umugore w’umugabo.”
Yakomeje
avuga ko ibibazo birebana n’umuryango n’imibanire y’abantu bidakwiye guhindurwa
ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga, kuko biba bifite uburyo bwabyo bwo
gukemurwamo.
Ati: “Ibintu
byose bizamo umuryango bifite uburyo biganirwamo, bikagira uburyo bivurwamo.
Ntabwo ari ibintu biza ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo ari ho ushakira
igisubizo. Biganirwa mu muryango, byaba ari n’ibintu bisaba amategeko, akagira
uburyo abikosora. Umuryango ni ikintu cyo kubaha, ntabwo ari ibintu biza ku
mbuga nkoranyambaga.”
Amagambo ya
Bwiza aje akurikira inkuru zagiye zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zivuga
ku mubano we na Abdul, aho bivugwa ko bari barageze ku rwego rwo gutegura
kubana.
Amakuru
yakwirakwijwe avuga ko Abdul yigeze gutegura ibirori byo gusaba Bwiza ko
yazamubera umugore, ndetse akamwambika impeta nk’ikimenyetso cy’uko bari
biyemeje kuzabana. Icyakora, nyuma y’igihe uyu mubano warangiye, bivugwa ko
Bwiza yasubije Abdul impeta yari yamwambitse.
Nubwo
hakomeje kuvugwa impamvu zitandukanye zaba zaratumye batandukana, impamvu
nyakuri yatumye uyu mubano urangira ntiratangazwa mu buryo burambuye n’impande
zombi.
Ku wa 23 Ukwakira 2026, ni bwo Bwiza na Uhumujimfura Jean Claude basezeranye
imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo. Aba bombi
bamaze imyaka itanu bakorana mu muziki, kuva mu 2021 ubwo Bwiza yatangiraga
urugendo rwe nk’umuhanzi.