Minisitiri
w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yajyanye abaminisitiri bagize Guverinoma ye
n’abandi bayobozi bakuru mu myitozo ya gisirikare, avuga ko izabafasha kugira
imyitwarire myiza, gukorana no kurushaho kuzuza inshingano zabo.
Iyi
myitozo iri kubera mu kigo cya gisirikare cya Hurso, aho Abiy Ahmed ubwe
yagaragaye mu mafoto yifatanya n’abo bayobozi mu bikorwa bitandukanye bya
gisirikare.
Mu
bayobozi bitabiriye harimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia,
Muferiat Kamil, Minisitiri w’Imari, Fitsum Assefa, na Minisitiri w’Ubuzima,
Mekdes Daba. Harimo kandi abaminisitiri bungirije n’abayobozi b’ibigo bya Leta.
Abiy
Ahmed yavuze ko kugira ngo Ethiopia igere ku iterambere rirambye ikeneye
abayobozi bafite ubuzima bwiza, imbaraga, imyitwarire myiza n’ubushobozi bwo
gutekereza no gufata ibyemezo.
Yagaragaje
ko imyitozo ya gisirikare yigisha indangagaciro zirimo gukunda igihugu, kugira
ikinyabupfura, gukorera hamwe, kubazwa inshingano no kuyobora abandi. Yavuze ko
ibyo ari amasomo ashobora gufasha n’abayobozi bakora imirimo isanzwe ya Leta.
Iyi
gahunda ije mu gihe Ethiopia ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mu bice
bitandukanye by’igihugu birimo intambara n’imvururu mu ntara za Tigray na
Amhara, ndetse n’umutekano muke mu gace ka Oromia.
Kugeza ubu, ntabwo hatangajwe igihe iyi myitozo yatangiriye cyangwa igihe izarangirira.