Imyigaragambyo y’urubyiruko rwo mu gisekuru cya Gen Z yabereye mu mujyi wa Hamburg mu Budage ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, yahindutse imvururu nyuma y’uko abigaragambyaga bashyamiranye n’inzego z’umutekano.
Abigaragambyaga barimo
bamagana gahunda yo gushyira urubyiruko mu gisirikare, ndetse n’imikorere ya
Guverinoma iyobowe na Friedrich Merz, cyane cyane ku bijyanye n’imikoreshereze
y’umutungo w’igihugu na serivisi zihabwa abaturage.
Amashusho y’iyi myigaragambyo agaragaza bamwe mu bayitabiriye
batera ibintu abapolisi, batwika inzitizi zari zashyizwe mu mihanda ndetse
bakagenda bafite ibyapa binenga Guverinoma. Polisi yakoresheje imodoka zirasa
amazi mu kuzimya umuriro no gusubiza inyuma abigaragambyaga, inafata bamwe muri
bo.
Bamwe mu bitabiriye iyi myigaragambyo bashinje Guverinoma ya Merz
gushyira imbere inyungu z’abifite, mu gihe abaturage bafite amikoro make n’abo
mu cyiciro cyo hagati bagenda barushaho kugorwa n’imibereho.
Umwe mu bigaragambyaga yavuze ko umutungo w’igihugu ugenda wibanda
ku bakire, mu gihe abaturage benshi bagira uruhare mu bukungu bw’igihugu
batagenerwa umugabane ukwiye.
Abandi bibanze ku kwamagana gahunda yo kongera ingufu za
gisirikare, bavuga ko urubyiruko ari rwo rushobora kwishyura ikiguzi cy’iyo
gahunda. Umwe mu bitabiriye imyigaragambyo yavuze ko adashyigikiye kujya mu
gisirikare ku gahato, anagaragaza impungenge ko kongera intwaro bishobora
gukomeza gukaza umwuka w’amakimbirane.
Iyi myigaragambyo yabaye mu rwego rw’ibikorwa byari byateguwe mu
mijyi irenga 30 yo mu Budage, aho urubyiruko n’abandi baturage basabaga
Guverinoma kongera amafaranga ashyirwa mu burezi na serivisi z’imibereho myiza
y’abaturage.
Mu mpinduka za gisirikare zatangiye gushyirwa mu bikorwa muri
Mutarama 2026, abasore bavutse guhera mu 2008 basabwa kuzuza ibisabwa mu
kwiyandikisha no gutanga amakuru ajyanye na gahunda ya gisirikare. Gusa, kujya
mu gisirikare biracyari ubushake, aho kuba itegeko kuri buri wese.
Guverinoma ya Merz yo isobanura ko gukomeza kongera ubushobozi bw’igisirikare ari ingenzi ku mutekano w’Ubudage. Ifite gahunda yo kugeza ingabo z’igihugu, zizwi nka Bundeswehr, ku basirikare 460.000 barimo abari mu kazi n’abasirikare b’inyongera bashobora guhamagarwa bitarenze umwaka wa 2035.