• Amakuru / POLITIKI


Abigaragambya basaba ko Abayahudi n'Abarabu bashinga Guverinoma ihuriweho bahanganye mu magambo n'abatavuga rumwe na bo bo mu mitwe y'iburyo, mu myigaragambyo yabereye i Tel Aviv muri Israel ku wa Gatandatu nimugoroba.

Amashusho yagaragaje abigaragambya bazunguza amabendera ya Israel kandi bacuranga ingoma hafi y'ahazwi nka Habima Square. Bimwe mu byapa byariho amagambo asaba ko Abayahudi n'Abarabu bakorera hamwe, mu gihe ibindi byashinjaga amashyaka ya Ra'am na Joint List guhagararira umutwe wa Hamas mu Nteko Ishinga Amategeko ya Israel.

Iyi myigaragambyo yari igamije gusaba amashyaka atavuga rumwe na Minisitiri w'Intebe Benjamin Netanyahu, ayobowe n'Abayahudi, kwishyira hamwe n'amashyaka ahagarariye Abarabu kugira ngo bashobore gushyiraho Guverinoma nshya.

Yaniv Segal, umwe mu barwanashyaka bo mu mutwe wa Pink Front, yavuze ko amajwi y'Abarabu akwiye kugira agaciro kangana n'ay'Abayahudi mu matora, ashimangira ko amashyaka yombi ashobora gufatanya mu gushyiraho ubuyobozi bushya.

Amakuru yatangajwe n'ibitangazamakuru byo muri Israel avuga ko abantu bagera ku 2.000 bitabiriye imyigaragambyo ishyigikira ubufatanye bw'Abayahudi n'Abarabu, yateguwe n'umuryango uharanira ubufatanye witwa Standing Together. Abagera kuri 200 na bo bitabiriye iyari igamije kwamagana ubwo bufatanye.

Abitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ubwo bufatanye bavuze ko badashyigikiye Guverinoma yaba ishingiye ku mashyaka y'Abarabu. Ban asabye ko hakorwa iperereza ku birego bivuga ko amatora yaba yaribwe.

Icyakora, ibyo birego ntibiragaragazwa n'ibimenyetso bifatika. Komisiyo y'Amatora muri Israel yatangaje ko iperereza ku makuru y'ivanga ry'amahanga mu matora ritazahindura ibyavuye mu matora, inavuga ko ibirego by'uburiganya bwateguwe ku rwego rusange bidafite ishingiro.

Mu matora yabaye ku wa 27 Ukwakira, ihuriro ry'amashyaka ashyigikiye Netanyahu ryabonye imyanya 53 mu Nteko Ishinga Amategeko igizwe n'imyanya 120. Amashyaka atavuga rumwe na we ayobowe n'Abayahudi yabonye imyanya 48, mu gihe amashyaka ahagarariye Abarabu yabonye 19.

Ibi bivuze ko nta ruhande rufite ubwiganze bw'imyanya 61 bukenewe kugira ngo rushobore gushyiraho Guverinoma rutitabaje andi mashyaka.

Mu 2021, ishyaka Ra'am ryigeze kwinjira muri Guverinoma ya Israel. Naho Joint List ryagaragaje ubushake bwo gushyigikira Guverinoma isimbura iya Netanyahu, nubwo ritayijyamo.

Kugeza ubu, kuba amashyaka menshi atavuga rumwe na Netanyahu adashyigikiye gukorana n'ay'Abarabu bituma ibiganiro byo gushyiraho Guverinoma nshya bikomeza kugorana.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments