Umunyarwenya,
umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi w’ikinamico Ntarindwa Diogène wamamaye
nka Atome cyangwa Gasumuni, yatangaje impamvu yahisemo umuhanzi Ruti Jöel
kugira uruhare mu mukino we witwa ‘Carte D’Identité’ (Identity Card), avuga ko
ari umwe mu bantu bamugaragarije ko bawukunze kuva kera.
Atome
azerekana uyu mukino i Kigali ku wa 7 Ugushyingo 2026, muri Kigali Convention
Centre (KCC), mu gitaramo azakoresha n’umwanya wo kuganira n’urubyiruko ku
mateka, indangagaciro n’inshingano zarwo mu kubaka igihugu.
Mu kiganiro
yatanze asobanura iby’iki gitaramo, Atome yavuze ko Ruti Jöel yamugaragarizaga
ko akunda cyane umukino ‘Carte D’Identité’, ndetse ko buri gihe bahuraga
amwibutsaga ko azifuza kuzawukinamo. Ibi byatumye amuhitamo kugira ngo
bazawuhuzeho imbaraga.
Yagize ati:
“Ruti akiri muto cyane, akiri gati, buri gihe uko twahuraga yanyibutsaga igihe
nzazanira ‘Carte D’Identité’. Urumva ko nawe hari icyo yasigaranye. Ruti
yarawukunze cyane ni yo mpamvu nahisemo kumwifashisha. Nta gutoranya abakinnyi
kwabayeho (recruitment), ni uko twahuje bisanzwe.”
‘Carte
D’Identité’ ni umukino umaze imyaka isaga 15 ukozwe, ukaba waragize uruhare mu
kumenyekanisha Atome ku rwego mpuzamahanga. Uvuga ku buzima bwite bw’uyu
munyarwenya, amateka y’umuryango we n’urugendo rwe rwo gushaka gusobanukirwa
inkomoko ye n’indangamuntu ye.
Muri uyu
mukino, Atome agaruka ku mateka y’u Rwanda n’ay’Abanyarwanda, Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994, ubwiyunge n’uburyo amateka agira uruhare mu gusobanura abo
abantu ari bo.
Anavuga ku
buzima bwe bwite, aho agaruka ku kuvukira i Burundi, uko yaje kugera mu
Bubiligi, nyuma akajya mu Bufaransa, ndetse n’ibyamubayeho byagize uruhare mu
kumugira uwo ari we uyu munsi.
Atome avuga
ko kuba yarisanze mu gisirikare bifitanye isano n’amateka y’iwabo n’ay’igihugu
cye, ariko ko muri uyu mukino atagarukira ku mateka rusange gusa, ahubwo
anagaruka ku rugendo rwe bwite.
Iki gitaramo
Atome yagiteguye mu buryo bwihariye, akita ‘Legacy Series’, ashaka kwerekana ko
umurage w’amateka n’ibikorwa by’ababayeho mbere y’igihe cy’ubu ugomba gukomeza
guhererekanywa n’ibisekuru bizakurikiraho.
Yasobanuye
ko intego ye ari ukwereka urubyiruko ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho binyuze
mu bantu bari bakiri bato mu bihe byashize, bityo n’urubyiruko rw’ubu rukwiye
kumenya ko rushobora kugira uruhare mu gukora ibihangano n’ibikorwa bizasigara
mu mateka.
Yifuza ko
urubyiruko rwamenya amateka y’abababanjirije, rukamenya ibyo bakoze
n’inshingano barwo mu gukomeza kubaka igihugu, ariko ubutumwa bukabageraho mu
buryo bworoshye, butarimo kubahatira cyangwa kubwumvisha binyuze mu gitugu.
Ati
“Urubyiruko rw’ubu rukwiye kuzirikana ko hari abandi barubanjirije bakoresheje
igihe cyabo cy’ubuto bagakora ibikorwa bikomeye kandi birambye, ariko ko na bo
ari bo bazasimburwa n’abandi mu gihe kizaza.”
Mu rwego rwo
guha urubyiruko ijambo, Atome yatumiye urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na
26, abinyujije muri Minisiteri ifite mu nshingano urubyiruko n’iterambere
ry’ubuhanzi. Aba bazahabwa umwanya wo kumubaza ibibazo no kuganira na we mu
gice cyiswe ‘Legacy Talks’.
Mbere y’uko
Atome agaragaza ‘Carte D’Identité’, hazabanza igikorwa cy’iminota iri hagati ya
20 na 30 cyiswe ‘Legacy Diaries’, kikazagaragaramo umushinga w’abahanzi
bakizamuka.
Iki gikorwa
kizaba ari intangiriro y’ibindi Atome ateganya gukora mu rwego rwo guteza
imbere impano no guhererekanya umurage mu rubyiruko. Ni na kimwe mu bikorwa
azifashisha mu guteguza ibindi bikorwa ateganya kugeza muri BK Arena.
Nyuma y’iki
gikorwa, hazakurikiraho umukino ‘Carte D’Identité’, Atome ateganya kumara hafi
isaha n’iminota 30 awugaragaza, hanyuma hakabaho umwanya wo kuganira
n’abitabiriye.
I Kigali,
uyu mukino uzaba ugarutse ku nshuro ya gatatu, nyuma y’uko uherukaga kuhakinirwa
mu 2016. Icyo gihe, wari mu bikorwa byamufashije kumenyekanisha ubuhanzi bwe
n’urugendo rwo gushaka gusobanukirwa inkomoko ye.
Nyuma yo
kuwugaragaza i Kigali, Atome ateganya gukomereza mu yindi mijyi yo hirya no
hino ku Isi irimo Dakar muri Sénégal, Abidjan muri Côte d’Ivoire, Paris mu
Bufaransa, Bruxelles mu Bubiligi, Genève mu Busuwisi, Stockholm muri Suède,
Montréal na Edmonton muri Canada ndetse n’ahandi.
Atome ni
umwe mu Banyarwanda bazwi mu bijyanye n’ikinamico, filime n’urwenya. Ibikorwa
bye byibanda ku mateka, umuco n’imibereho y’abantu, bikamufasha kugeza ku
babikurikirana ubutumwa bukomeye binyuze mu buhanzi.