Umuramyi
w’Umunyarwanda Richard Nicky Ngendahayo agiye kongera guhurira n’abakunzi
b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana i Kigali, aho azamurikira album ye
nshya yise Mutima Vol.3 mu gitaramo ngarukamwaka cya Niwe Healing Concert.
Iki gitaramo
giteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo 2026, kikazabera muri BK Arena mu Mujyi wa
Kigali.
Album nshya
Mutima Vol.3 izaba igizwe n’indirimbo 11, harimo indirimbo yitwa ‘Bizaba’,
biteganyijwe ko izabanza gushyirwa hanze mbere y'uko igitaramo kiba.
Iki kizaba
ari igitaramo cya kabiri cya Niwe Healing Concert, nyuma y'icyabaye ku wa 29
Ugushyingo 2025, kikitabirwa n'abakunzi benshi b'umuziki wa Gospel.
Richard
Nicky Ngendahayo ni umwe mu baramyi b’Abanyarwanda bazwi mu ndirimbo zo kuramya
no guhimbaza Imana, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igitaramo cye gitegerejweho guha abakunzi be umwanya wo gusabana, kuramya no guhimbaza Imana, ndetse no kumva bwa mbere zimwe mu ndirimbo zigize album ye nshya.