Mu gihe
ibikorwa bya entertainment mu Rwanda bikomeje kwaguka, hari imishinga igenda
ihindura uburyo abahanzi n’abandi bakora muri uru ruganda bahabwa agaciro. Muri
yo harimo Agaciro Entertainment Awards, igenda imenyekanisha intego yayo yo
gushimira no kugaragaza ko ibikorwa by’abakora muri entertainment industry
bikurikiranwa kandi bigahabwa agaciro.
Mu
ntangiriro z’uyu mushinga, ntibyari byoroshye ko buri wese yumva neza igitekerezo
cy’ibihembo bitajyana n’amafaranga. Hari ababonaga ko award igomba kuba
iherekejwe n’igihembo cy’amafaranga kugira ngo igire icyo ivuze, ku buryo hari
n’abatemeraga nomination gusa. Gusa uko editions zigenda zikurikirana, ni ko
abantu benshi bagenda basobanukirwa ko intego y’ibi bihembo ari ukwereka
abakora muri entertainment ko ibikorwa byabo bikurikiranwa, bikanashimwa kandi
bitapfa kwirengagizwa.
Nubwo hakiri
urugendo rwo gusobanurira bamwe iyi concept, uko buri edition irangiye indi
igakurikiraho, bigenda bifasha mu kugabanya iki cyuho cy’imyumvire.
Agaciro
Entertainment Awards imaze kuba inshuro ebyiri, aho gahunda yari uko iba buri
mwaka. Icyakora, nyuma ya edition ya kabiri yabaye muri uyu mwaka, hasohotse
itangazo ryamenyeshaga abantu ko hateganyijwe indi show muri uyu mwaka, ibintu
byatunguye bamwe mu bari basanzwe bakurikirana iki gikorwa.
Mu kiganiro
twagiranye n’ubuyobozi bwa Agaciro Entertainment Awards, badusobanuriye ko iyi
edition itateguwe nk’impinduka zisanzwe muri gahunda y’igikorwa, ahubwo ko ari
uburyo bwo gutegura neza edition itaha ya 2027.
Nk’uko
babitangaje, hari categories nshya bifuzaga kongera muri Agaciro Entertainment
Awards, ariko ntibashakaga kuzitangira muri edition ya 2027 zitabanje guhabwa
umwanya wazo wihariye. Ni yo mpamvu bahisemo gutegura iyi edition idasanzwe,
igamije kumenyekanisha no gushimira abantu bakora muri ayo mashami mbere y’uko
yinjizwa mu zindi categories mu mwaka utaha.
Muri byiciro
biteganyijwe muri iyi edition harimo Best Poet, Best Dancer, Best
Cinematographer, Best Film Director, Short Film of the Year na Feature Film of
the Year.
Iki cyemezo
cyaturutse ahanini ku bitekerezo n’ibibazo byagiye bitangwa n’abakurikiranira
hafi iki gikorwa, bagaragaza ko hari amashami ya entertainment atari
ahagarariwe mu bihembo. By'umwihariko, abakorera mu ruganda rwa filime n'abandi
bafite uruhare mu gutunganya ibihangano by'imyidagaduro bagaragazaga ko na bo
bakwiye kubona umwanya muri aya marushanwa.
Bityo, niba
warigeze kwibaza impamvu aya mashami atagaragaraga muri editions zabanje,
igisubizo ni uko Agaciro Entertainment Awards iri mu rugendo rwo kwaguka. Uko
igikorwa gikura, ni ko n’ibice bigize entertainment industry bigenda
byongerwamo kugira ngo abakorera muri byo na bo babone uko ibikorwa byabo
bishimirwa.
Edition ya
gatatu ya Agaciro Entertainment Awards iteganyijwe ku wa 18 Ukuboza 2026, Aho
iki gitaramo kizabera ntabwo haratangazwa kugeza ubu. Kubera ko iki gikorwa giteganyijwe
mu mpera z’umwaka
Ku bashaka gukomeza gukurikirana amakuru ajyanye na Agaciro Entertainment Awards, bashobora gusura urubuga rwabo kuri www.ozoneentertainmentz.com cyangwa bagakurikira konti ya Instagram ya Agaciro Entertainment Awards.