• Imyidagaduro / ABAHANZI

Ubushinjacyaha bwasabiye umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 n’ihazabu y’ibihumbi 800 Frw, mu rubanza akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kwangiza ikintu cy’undi, gukoresha ibikangisho n’ivangura.

 Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2026, Yampano yemeye icyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kwangiza ikintu cy’undi no kunywa urumogi, ariko ahakana yivuye inyuma ibyaha byo gukoresha ibikangisho n’ivangura.

 Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bihe bitandukanye Yampano yagiye atoteza umugore we, Uwineza Denise, amukubita ndetse ko hari n’igihe yamuginze ku bushake. Bwavuze kandi ko igihe cyose yamukubitaga yamubwiraga ko azamwica, akamukangisha ko azajya kwirega muri RIB.

 Ku cyaha cy’ivangura, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Yampano yakubise umugore we urushyi, akamuruma mu kwaha, mu ijosi no ku izuru, akamukomeretsa. Bwavuze ko ubwo yamurumaga izuru yamubwiye ko “Abatutsi nta bwenge bagira, biratana amazuru” ndetse ko umuntu yayaca.

 Yampano yavuze ko atibuka niba yaravuze ayo magambo, ariko ahakana ko yaba afite imyumvire y’ivangura. Yavuze ko kuba yarabanye na Uwineza imyaka ibiri ndetse akanakora indirimbo irwanya ivangura mu 2023-2024 bigaragaza ko atari umuntu urangwa na ryo.

 Ku bijyanye n’ibikangisho, Yampano yahakanye ko yigeze gukangisha umugore we kumwica, avuga ko kuba yaragiye kwitaba Ubugenzacyaha Uwineza akiriho ari ikimenyetso cy’uko atigeze agira umugambi wo kumwica. Yasobanuye kandi ko amakimbirane yabo yakajije umurego nyuma y’uko amashusho yabo y’ibanga asakaye ku mbuga nkoranyambaga, akavuga ko umugore we yagurishije ibikoresho byo mu rugo ubwo yari i Burayi. Yongeyeho ko telefoni yamennye yamaze kuyishyura.

 Umunyamategeko we, Me Rudahusha Didier, yavuze ko Yampano yemera ibyaha bitatu kandi ko yanabyiyunzeho n’uwo yabikoreye. Yasabye urukiko kumworohereza, ashingiye ku kuba yaragiye kwivuza ku bushake kubera ikibazo cy’urumogi, ndetse no ku mbabazi umugore we yagaragaje.

 Ku cyaha cy’ibikangisho, Me Rudahusha yavuze ko mu nyandiko ziri muri dosiye harimo ibaruwa ya Uwineza igaragaza ko hari ibyo yakoze abitewe n’uburakari, anereka urukiko amashusho agaragaza ko yababariye umugabo we.

 Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko icyaha cy’ivangura cyarezwe hakurikijwe amategeko. Ku mbabazi za Uwineza, bwagaragaje ko hakwiye gusuzumwa niba atarazitanze ashyizweho igitutu, ariko buharira urukiko isuzuma ryabyo.

 Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ruzasoma umwanzuro w’urubanza ku wa 16 Ukuboza 2026.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments