Umunyamabanga
Nshingwabikorwa mushya wa Unity Club Intwararumuri, Hon. Édouard Bamporiki
yahererekanyije ububasha na Uwacu Julienne yasimbuye, aboneraho kongera
gushimira umukuru w’Igihugu, kandi asezeranya kuzatumika byuzuye ubu butumwa
yongeye kumuha.
Ni ubutumwa
yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2026, mu muhango
w’ihererekanyabubasha hagati ye na Hon. Julienne Uwacu wari Umunyamabanga
Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, uherutse kugirwa Minisitiri
w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Mu butumwa
bwe, Bamporiki yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame,
n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, ku
ruhare bagize mu rugendo rwo kubaka u Rwanda, avuga ko ibikorwa byabo bifite
agaciro gakomeye kandi bizakomeza kwibukwa n’Abanyarwanda b’iki gihe n’abazaza.
Yagarutse ku
nshingano z’abanyamuryango ba Unity Club, agaragaza ko imyitwarire y’umuntu
umwe ishobora kugira ingaruka ku bandi no ku isura y’umuryango muri rusange.
Yasabye buri
munyamuryango kwitwararika no kwirinda ibikorwa byamutesha agaciro cyangwa
bigasiga icyasha Unity Club Intwararumuri.
Bamporiki
kandi yibukije ko umusanzu w’abayobozi bakuru mu kubaka u Rwanda utagereranywa,
ashimangira ko urumuri rw’Intwararumuri rukwiye gukomeza kumurikira abandi.
Yasoje asaba
abanyamuryango kudasubira inyuma, ahubwo bagakomeza gufatanya mu kuzuza
inshingano zabo, bakumva kandi bagashyira mu bikorwa ubutumwa n’amabwiriza bahabwa
n’ubuyobozi.
Umuhango
w’ihererekanyabubasha wayobowe na Madamu Valérie Nyirahabineza, Umuyobozi
Mukuru Wungirije wa Kabiri wa Unity Club Intwararumuri.