Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yafunguye ku mugaragaro inama y’abayobozi bakuru mu nama ya 38 y’ibihugu byashyize umukono ku Masezerano ya Montreal agamije kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba, izwi nka Montreal Protocol Meeting of the Parties (MOP38).
Iyi nama iri
kubera i Kigali kuva ku wa 2 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026, yahurije hamwe
abahagarariye za Guverinoma, imiryango mpuzamahanga, inzobere mu bidukikije,
abashakashatsi, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa mu kurengera ibidukikije
barenga igihumbi
Iyi nama
ifite umwihariko ukomeye ku Rwanda kuko ibaye nyuma y’imyaka 10 Ivugururwa
ry’Amasezerano ya Montreal ryemerejwe i Kigali mu Kwakira 2016, rikaba
ryarahawe izina rya Kigali Amendment.
Iryo
vugururwa ryashyizeho ingamba zo kugabanya buhoro buhoro ikoreshwa rya gaz za
Hydrofluorocarbons (HFCs), zikoreshwa cyane mu bikoresho bikonjesha
nk'amafirigo n'ibyuma bikonjesha inyubako.
Nubwo
iyo myuka idahungabanya mu buryo
butaziguye akayunguruzo k’imirasire y’izuba, igira uruhare rukomeye mu kongera
ubushyuhe bw’isi. Kuzigabanya rero ni imwe mu ngamba z’ingenzi zo guhangana
n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu biganiro
biri kuganirwaho muri iyi nama, ibihugu bizasuzuma aho bigeze bishyira mu
bikorwa amasezerano, ibyagezweho mu kugabanya ikoreshwa ry’imyuka yangiza
ikirere ndetse n’ingamba zikenewe kugira ngo ibyo byiyemeje birusheho gushyirwa
mu bikorwa.
Hazibandwa
kandi ku gushishikariza ibihugu bitaremeza Ivugururwa rya Kigali kubikora,
kugira ngo isi yose ihuze imbaraga mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Uretse
ibiganiro by’abayobozi, u Rwanda rwateguye n’ibindi bikorwa bigamije guteza
imbere ikoranabuhanga ryo gukonjesha ritangiza ibidukikije.
Harimo
amahugurwa azabera mu Kigo Nyafurika cy’Indashyikirwa mu Gukonjesha mu buryo
Burambye (ACES), imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga ryo gukonjesha rizabera muri
Kigali Convention Centre ndetse n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa rizaganira ku
ishoramari n’ubufatanye mu guteza imbere uburyo burambye bwo gukonjesha.
Ibi bikorwa
bigamije guhuza ibyemezo bifatirwa mu nama n'ibikorwa bifatika byafasha ibihugu
kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kunoza imikoreshereze y’ingufu
z’amashanyarazi no guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho.
Kuba u
Rwanda rwongeye kwakira iyi nama mpuzamahanga nyuma y’imyaka icumi Ivugururwa
ry’Amasezerano ya Montreal ryemerejwe i Kigali, ni umwanya wo kongera kwibutsa
amahanga akamaro k’ubufatanye mu guhangana n’ibibazo byugarije ibidukikije.
Amasezerano
ya Montreal afatwa nk'imwe mu masezerano mpuzamahanga yageze ku musaruro
ukomeye mu kugabanya ikoreshwa ry’ibinyabutabire byangiza akayunguruzo
k’imirasire y’izuba.
Biteganyijwe ko MOP38 izatanga umurongo w’ibindi bikorwa bizakorwa mu myaka iri imbere, cyane cyane mu kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba, kugabanya ubushyuhe bw’isi no guteza imbere ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije.