Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko nta mpungenge afite ko ashobora kongera kweguzwa.Yabivuze ku wa gatatu, ubwo yavugaga bwa mbere mu ruhame nyuma yuko ishyaka rye ry’abarepubulikani ritsinzwe cyane mu matora yo hagati muri manda yabaye ku wa kabiri.
Umunyamakuru
yabajije Trump niba afite impungenge zo kuba ashobora kongera kweguzwa kuri ubu
ubwo abademokarate bongeye kugenzura imitwe yombi – abadepite n’abasenateri –
y’inteko ishingamategeko y’Amerika.
Yagize ati:
“Habe na gato.”
Yavuze ko
uko kweguzwa “kwasenya” ishyaka ry’abademokarate ndetse ko kwaba ari “ukweguzwa
nta mpamvu”.
Yagize ati:
“Igihugu cyacu ubu kimeze neza [cyateye imbere] cyane kurusha mu kindi gihe
icyo ari cyo cyose cyabayeho mu mateka yacyo.”
Kugira ngo
bisobanuke neza: Trump yegujwe inshuro ebyiri n’inteko ishingamategeko umutwe
w’abadepite, ariko kuri izo nshuro zombi agirwa umwere na sena.
Trump yahise
asubira ku byo kuvuga ku cyumba kinini cyane cy’ibirori n’iminsi mikuru kirimo
kubakwa mu nyubako y’ibiro bye bya White House, aho hantu kirimo kubakwa akaba
ari na ho yavugiye iryo jambo.
Ati: “Murebe
[ukuntu] inkingi irimo kuzamuka.”
“Mutekereze
rero noneho amatara y’imitako azaba atendera ku gisenge, mutekereze amakaro [yo
mu mabuye] ya ‘marble’ azaba ashashe hasi.”