Perezida wa
Repubulika, Paul Kagame, yitabiriye ibiganiro bya mbere byihariye by’Abakuru
b’Ibihugu na za Guverinoma bagize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza
(Commonwealth), byabereye mu muhezo mu nama ya CHOGM 2026 iri kubera muri
Antigua and Barbuda.
Ibi biganiro
byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2026, byibanze ku bibazo
bitandukanye bihuriweho n’ibihugu bigize uyu muryango, hagamijwe kurebera hamwe
ibisubizo byabyo no gushyiraho umurongo w’ubufatanye mu guhangana n’imbogamizi
bihuriyeho.
Muri ibi
biganiro, Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Antigua and
Barbuda, Gaston Browne, ndetse n’abandi bayobozi bakuru bo muri Commonwealth.
Ibiganiro
byihariye by’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ni umwanya utuma abayobozi
bagize Commonwealth bungurana ibitekerezo ku bibazo bireba ibihugu byabo,
bagashaka uburyo bwo gukomeza ubufatanye no guhuza ibikorwa mu guhangana nabyo.
Inama ya
CHOGM 2026 iri kuba ku nshuro ya 28, ihuza Abakuru b’Ibihugu na za
Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth.
Yatangiye ku
wa 1 Ugushyingo 2026, ikaba iteganyijwe kurangira ku wa 4 Ugushyingo, aho iri
kubera muri Antigua and Barbuda, igihugu kiri kwizihiza imyaka 45 kimaze
kibonye ubwigenge.
Iyi nama
yitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu 56 bigize Commonwealth, barimo
Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, ba Minisitiri, abahagarariye inzego
z’ubucuruzi, sosiyete sivile n’imiryango ihagarariye urubyiruko.
Insanganyamatsiko
yayo igaruka ku kwihutisha ubufatanye n’ishoramari bigamije guteza imbere (Accelerating
Partnerships and Investment for a Prosperous Commonwealth).
Iyi
nsanganyamatsiko, ishimangira akamaro ko kongera ubufatanye hagati y’ibihugu,
guteza imbere ishoramari rirambye no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo
bihuriweho.
Mu
by’ingenzi byitezweho kuganirwaho harimo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe,
guteza imbere ubucuruzi, guhanga udushya mu ikoranabuhanga, uburinganire
n’iterambere rirambye.
CHOGM iba
buri myaka ibiri, ikaba ari urubuga rukomeye rutuma abayobozi b’ibihugu bigize
Commonwealth bahurira hamwe, bagasuzumira hamwe ibibazo by’iterambere
n’imiyoborere ndetse n’uburyo bwo gukomeza ubufatanye.
Uretse
ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, iyi nama inarimo Ihuriro
ry’Ubucuruzi, Ihuriro ry’Urubyiruko, Ihuriro ry’Abagore n’Ihuriro ry’Abaturage,
bigamije guha ijambo ibyiciro bitandukanye kugira ngo bigire uruhare mu
cyerekezo cy’uyu muryango.