Guverineri
wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Soraya Munyana Hakuziyaremye, yahawe igihembo
cyo ku rwego rwa Afurika cy’Umutegarugori w’intangarugero mu rwego rw’Imari,
ashimirwa ubuyobozi bwe n’uruhare yagize mu guteza imbere urwego rw’imari no
kugeza serivisi z’imari ku baturage benshi.
Iki gihembo
yagihawe mu birori bya AFIS Awards 2026, aho yashyikirijwe icyiswe African
Woman in Finance Award, gihabwa abagore bagaragaje ubudashyikirwa mu buyobozi
no guteza imbere urwego rw’imari ku mugabane wa Afurika.
Mu butumwa
Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize ku rubuga rwa X, yatangaje ko iki gihembo ari
ishimwe ku buyobozi bwe n’umuhate agaragaza mu guteza imbere serivisi z’imari
zigerwaho n’abaturage benshi.
Mu kugena
ugihabwa, harebwa ibigwi by’umuntu mu kazi, ubushobozi mu buyobozi, uruhare
afite mu rwego rw’imari ndetse n’ibikorwa yakoze bigamije korohereza abaturage
kubona serivisi z’imari.
BNR yavuze
ko iki gihembo kigaragaza kandi uruhare rw’abagore b’Abanyafurika mu gufata
ibyemezo no kugira uruhare mu cyerekezo cy’iterambere ry’urwego rw’imari ku
mugabane.
Soraya
Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda ku wa 25 Gashyantare
2025, asimbuye John Rwangombwa. Icyo gihe yabaye umugore wa mbere mu mateka y’u
Rwanda uhawe inshingano zo kuyobora iyi banki.
Mbere yaho,
yari amaze hafi imyaka ine ari Guverineri Wungirije wa BNR, umwanya yagiyemo
muri Werurwe 2021.
Mbere yo
kujya muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda
kuva mu Ukwakira 2018 kugeza muri Werurwe 2021, aho yagize uruhare mu gushyira
mu bikorwa gahunda ya Made in Rwanda igamije guteza imbere ibikorerwa mu
Rwanda, ubucuruzi n’inganda.
Yanakoreye
ibigo mpuzamahanga by’imari birimo ING Bank i Londres mu Bwongereza, BNP
Paribas Group i Paris mu Bufaransa, Fortis Bank na Bank of New York Mellon i
Bruxelles mu Bubiligi.
Mu bijyanye
n’amashuri, Soraya afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu
micungire y’ubucuruzi yakuye muri Université Libre de Bruxelles mu Bubiligi,
ndetse n’indi mu micungire mpuzamahanga yakuye muri Thunderbird School of
Global Management muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yanize amasomo ajyanye
n’ubuyobozi muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.
Iki gihembo cyongeye kugaragaza uruhare rw’abagore mu guteza imbere urwego rw’imari muri Afurika, cyane cyane mu gufasha ibihugu kwagura serivisi z’imari no kuzigeza ku baturage benshi.