Kuri uyu wa
Kane, ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA),
habereye ihererekanyabubasha hagati ya Fabrice Ngoga Shema wari Perezida wa
FERWAFA na Me Claudine Gasarabwe uriyoboye by’agateganyo.
Shema yeguye
ku nshingano ze ku wa 29 Nzeri 2026, mu gihe amatora y’uzamusimbura ateganyijwe
muri Mutarama 2027.
Shema
yashimiye abantu bose bamufashije mu nshingano ze, avuga ko umupira w’amaguru
mu Rwanda uri gutera imbere kandi ko hakwiye gukomeza kubakirwa ku byagezweho.
Yavuze ko
nubwo avuye ku buyobozi, atazatandukana n’umupira w’amaguru, kuko azakomeza
kujya kuri sitade kureba imikino no gushyigikira Amavubi. Yagaragaje icyizere
ko u Rwanda ruzagera mu Gikombe cya Afurika.
Ati: “Ntabwo
ngiye kure y’umupira. Nzaza kuri Stade, ndebe imikino kandi nzaherekeza Amavubi
mu bihe bitandukanye. Nizeye ko tuzagera mu Gikombe cya Afurika. Dukomeze
kubaka umupira wacu no kuwishimira.”
Me Claudine
Gasarabwe yashimiye Shema ku byo yagezeho mu gihe yari ayoboye FERWAFA, anizeza
ko ibikorwa yatangiye bizakomeza.
Yavuze ko
umushinga watumye atorwa utazatereranwa, ahubwo ko uzanozwa aho bikenewe
hagamijwe guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ati:
“Umushinga twatangiranye dutorwa, ntabwo tuzawuteshukaho. Nibiba ngombwa
tuzawunoza ku neza y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Umwaka ushize twagize
umusaruro ariko turashaka gukomereza aho.”
Gasarabwe
yashimangiye ko iterambere ry’umupira w’amaguru risaba ubumwe, ubunyamwuga,
kunoza imikorere no kwemera kubazwa inshingano.
Ati: “Icyo
dusabwa ni ugukomeza ubumwe, kugira ubunyamwuga, kunoza umurimo no kwemera
kubazwa inshingano.”