Rusizi mu murenge wa Giheke mu kagari ka Kigenge Mu mudugudu wa Gahinga Murukerera rwo kuri uyu wa gatatu ubwo abaturage bari bazindukiye mu mirimo yabo nk’ibisanzwe batunguwe no kubona umurambo w’umuturanyi wabo witwa Matane Basile mu ishyamba ryaho batuye.
Abaturage bavuga ko
batunguwe no kumusanga aho yapfiriye kuko bamuheruka ari muzima nta kibazo,
gusa bakaba bakeka ko inzoga yanyoye ariko zabaye inkandaro y’urupfu rwe.
Gusa n’ubwo bakeka ko
yaguye nabi agapfa barasaba ko hakorwa iperereza kugira ngo barebe niba
ntakindi cyaba cyibyihishe inyuma.
Umuvugizi wa Polisi y’u
Rwanda mu Ntara y’iburengerazuba SP Twajamahoro Sylvestre yemeje ko Matane w’imyaka
48 yavuye iwe mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo agiye mu kazi ariko
ntatahe, nyuma umurambo we ukaza gusangwa yaguye mu mukingo.
Ibindi byumve muri iyi
Video