Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko intambara igihugu cye kirimo na Iran isa n’iyarangiye mu bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare, avuga ko kuri ubu nta mpamvu ikomeye abona yatuma Amerika yongera kugaba ibitero bikomeye kuri icyo gihugu.
Icyakora, yashimangiye ko ingabo za Amerika zikomeje kuba maso kandi ziteguye gusubiza igihe ibintu byahinduka.
Ibi Trump yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 09 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri White House, nyuma y’inama yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani.
Trump yavuze ko Amerika iri gukomeza uko ibintu bihagaze ubu, abisobanura nk’intambwe yafashwe hagamijwe kubahiriza ibyifuzo by’ibihugu byo mu karere, cyane cyane ibituranyi bya Iran, bitifuza ko imirwano yakongera kubura.
Yagize ati: “Mu bya gisirikare, Iran isa n’iyarangiye. Turimo gukomeza uko ibintu bihagaze ubu.” Yongeyeho ko nubwo amahirwe yo kongera kugaba ibitero akomeje kuba make, ingabo za Amerika ziteguye gukora ibishoboka byose mu gihe habaho impinduka zishobora kubisaba.
Nubwo yavuze ko intambara isa n’iyarangiye mu bya gisirikare, Trump yanze gutangaza ko yarangiye burundu. Yagaragaje ko ibihugu by’inshuti za Amerika byo mu karere k’Ikigobe cy’Abarabu bishobora gukomeza guhura n’ingaruka z’umutekano muke uterwa na Iran.
Yavuze ko Amerika izakomeza gufatira ingamba ibihindura umutekano w’akarere, anashimangira ko igikorwa cyo kugota ibyambu bya Iran kigamije gukomeza umutekano no kurinda ibihugu by’inshuti za Amerika.
Qatar iri mu biganiro bigamije kurangiza intambara
Mbere y’iki kiganiro, Trump yari yakiriye muri White House Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani, baganira ku buryo intambara na Iran yahagarikwa ndetse n’uko amahoro yagaruka mu karere.
Nyuma y’iyo nama, Minisitiri w’Intebe wa Qatar yashimye ibiganiro byabaye, avuga ko byari byiza kandi byibanze ku gushaka amasezerano ashobora kurangiza intambara no kugarura amahoro mu karere.
Qatar ni kimwe mu bihugu bifasha mu biganiro hagati ya Washington na Tehran, mu gihe impande zombi zitarumvikana ku masezerano arambye yo guhagarika intambara.
Mu bindi bihugu byo mu karere Trump yavuze ko byifuza ko imirwano idakomeza harimo Arabia Sawudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Kuwait.
Amerika iracyagota ibyambu bya Iran
Nubwo Trump yavuze ko ibikorwa bikomeye bya gisirikare bishobora kutazongera gukenerwa, Amerika iracyakomeje igikorwa cyo kugota ibyambu bya Iran, kikaba ari imwe mu ngamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko ingabo za Amerika zikomeje no kugenzura ibikorwa byo mu karere, ndetse ko mu minsi ibanziriza aya magambo hari ibitero bito byagabwe ku birindiro bimwe bya Iran. Ku wa Gatandatu, ingabo za Amerika kandi zarashe ubwato bw’ubucuruzi zavugaga ko bwageragezaga kurenga kuri iryo bagiro, burahagarikwa.
Ku rundi ruhande, Iran na yo ifite ibyo isaba mbere yo kugera ku masezerano arambye. Mu byo yashyize imbere harimo ko Amerika yahagarika igikorwa cyo kugota ibyambu byayo, ikuraho cyangwa ikagabanya ibihano by’ubukungu, ndetse igafungura umutungo wayo wafunzwe.
Intambara yakuruye impaka muri politiki ya Amerika
Intambara na Iran yakomeje guteza impaka muri politiki ya Amerika, cyane cyane nyuma y’uko Ishyaka ry’Abarepubulikani rya Trump ritsinze nabi mu matora yo ku wa 03 Ugushyingo 2026, aho Abademokarate batsinze imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.
Bamwe mu banyapolitiki bagaragaje ko intambara n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagize uruhare mu kutishimira ubuyobozi bwa Trump.
Umudepite w’Umurepubulikani, Thomas Massie, yanatangije igikorwa kigamije gusaba ko Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, akurikiranwa mu rwego rwo kumweguza, ibintu Trump yamaganye avuga ko bifite impamvu za politiki.
Abademokarate na bo bagaragaje ko bashobora gukomeza uwo mugambi Inteko nshya nimara gutangira imirimo yayo.