Umuhanzi
w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz, yakiriye mugenzi we Davido n’umugore
we i Dar es Salaam muri Tanzania, mu ruzinduko rwabo rwakuruye amatsiko mu
bakunzi b’umuziki nyafurika.
Uku guhura kw’aba bahanzi bakomeye muri Afurika
bikomeje kugaragaza umubano n’ubufatanye hagati y’abahanzi bakomeye ku
mugabane, by’umwihariko abo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Iburengerazuba.
Ibyatangajwe
n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania ku wa 10 Ugushyingo 2026, bigaragaza ko
Diamond Platnumz yari kumwe n’umukunzi we akaba n’umuhanzikazi mugenzi we,
Zuchu, ubwo bakiraga Davido n’umugore we Chioma ku Kibuga cy’Indege
Mpuzamahanga cya Julius Nyerere i Dar es Salaam.
Mu buryo
bwihariye, Diamond Platnumz yakiriye Davido akoresheje imodoka yo mu bwoko bwa
Rolls-Royce Cullinan, mu gihe Zuchu yakiriye Chioma amutwara muri Bentley
Continental GT aherutse kugura.
Ubwo aba bombi bahuraga byagaragaje urugwiro n’ubucuti hagati y’aba bahanzi
n’imiryango yabo, ndetse amashusho n’amafoto y’ibihe byabereye ku kibuga cy’indege
akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, skomeje
kuvugisha benshi mu bakunzi babo muri Afurika no hanze yayo.
Guhura
kw’aba bahanzi bombi byongeye kwibutsa abakunzi b’umuziki indirimbo Number One
Remix bahuriyemo mu mwaka wa 2014, ikaba yaragize uruhare mu guhuza abakunzi ba
Bongo Flava yo muri Tanzania na Afrobeats yo muri Nigeria.
Nyuma y’iyo
ndirimbo yamenyekanye cyane, aba bahanzi bakomeje kugira umubano mwiza, ku
buryo buri uko bongeye guhura abakunzi babo bagira amatsiko yo kumenya niba
hari indi mishinga y'umuziki baba bitegura.
Kuri iyi
nshuro, hari amakuru avuga ko bashobora kuba bitegura gukorana indi ndirimbo
n'amashusho yayo, ariko kugeza ubu nta tangazo ryemewe ryatanzwe na Diamond
cyangwa Davido ribyemeza.
Uru
ruzinduko rwa Davido na Chioma i Dar es Salaam rukomeje kuvugisha benshi, cyane
ko ruhurije hamwe amazina akomeye mu muziki wa Afurika, mu gihe abakunzi babo
bategerezanyije amatsiko ibizakurikiraho.