Ikipe
y'Igihugu y'u Rwanda y'Abatarengeje imyaka 23, yatsinzwe na Cameroun ibitego
3-0 mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'Igikombe cya
Afurika n’Imikino Olempike ya 2028.
Uyu
mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11
Ugushyingo 2026, aho Amavubi yari yitezweho kwitwara neza imbere y'abafana
bayo, kugira ngo azajye gukina uwo kwishyura afite impamba ihagije.
Mu
minota 20 ibanza, amakipe yombi yatangiye yigana, buri ruhande rushaka uburyo
rwafungura amazamu, ariko ubwugarizi bw'impande zombi bukomeza kwihagararaho.
Ku
munota wa 26, Amavubi yavunikishije rutahizamu Shingiro Honoré, asimburwa na
Ingabire Christian.
Nubwo
Cameroun yageragezaga gusatira, Amavubi na yo yanyuzagamo agashaka igitego,
ndetse abona koruneri eshatu mu gihe abashyitsi bari bamaze kubona ebyiri.
Mu
gice cya kabiri, Cameroun yinjiranye imbaraga nyinshi mu busatirizi, itangira
gushyira igitutu ku bwugarizi bw'Amavubi.
Ku
munota wa 63, Kapiteni wa Cameroun, Fergani Patrick Edzimbii, yafunguye
amazamu, atsindira ikipe ye igitego cya mbere ku mupira yasabye ari hagati ya
ba myugariro b’Amavubi bibwiraga ko yaraririye.
Nyuma
yo gutsindwa iki gitego, Amavubi yagerageje kongera imbaraga mu busatirizi
ashaka kwishyura, ariko biranga.
Ku
munota wa 75, myugariro Niyigena Abdoul yashyize umupira mu izamu rya Cameroun,
ariko umusifuzi yanga icyo gitego, agaragaza ko habayeho kubangamira umunyezamu
wari wamaze kuwugeza mu biganza bye.
Mu gihe
Amavubi yari akomeje gushaka uko yakwishyura, Cameroun yabonye igitego cya
kabiri ku munota wa 85, gitsinzwe na Rattensi Nko Ghangle wari winjiye mu
kibuga asimbuye.
Ku
munota wa 90, Fergani Patrick Edzimbii yashyizemo agashinguracumu, atsinda
igitego cye cya kabiri muri uyu mukino, ku mupira yatereye ahagana muri
koruneri, umunyezamu Iradukunda Moria ananirwa kuwuhagarika.
Umukino
warangiye Cameroun itsinze Amavubi ibitego 3-0, Itera intambwe ikomeye igana mu
cyiciro gikurikiraho cy'amajonjora.
Amavubi
asabwa gukora akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura uzabera muri Cameroun ku wa
17 Ugushyingo 2026, aho azaba akeneye gutsinda nibura ikinyuranyo cy’ibitego
bitatu kugira ngo agire amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira.
Ikipe
izakomeza hagati y’u Rwanda na Cameroun, izahura n’izakomeza hagati ya
Madagascar na Afurika y’Epfo, mu ijonjora rya nyuma rizakinwa muri Werurwe
2027.